Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Barbados watowe

Perezida wa Rwanda, Paul Kagame, yifurije ishya n’ihirwe Mia Mottley wongeye gutorerwa kuyobora Barbados, ashimangira ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje gukomera no gutanga umusaruro mu nzego zitandukanye.

Feb 14, 2026 - 09:24
Feb 14, 2026 - 12:40
 0
Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Barbados watowe

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, Kagame yashimiye Mottley ku ntsinzi yabonye, avuga ko ikwiye kandi ishingiye ku buyobozi bwe bwagaragaje ubushobozi. Yagize ati: “Twishimiye kongera gutorwa kwawe bikwiye. U Rwanda na Barbados bifitanye ubucuti bushingiye ku mahame dusangiye yo kwigenga, kwihangana no guharanira iterambere n’agaciro by’abaturage bacu.”

Mia Mottley yongeye gutorerwa kuyobora Barbados nyuma y’amatora rusange yabaye ku wa Gatatu, aho ishyaka rye, Barbados Labour Party, ryegukanye imyanya yose 30 igize Inteko Ishinga Amategeko, ritsinda abatavuga rumwe na ryo bayobowe na Ralph Thorne. Ibi byatumye Mottley abona manda ya gatatu ikurikiranya kuva yatangira kuyobora iki gihugu mu 2018.

INDI NKURU WASOMA :DRC: Umuyobozi wa MONUSCO yageze i Goma

Umubano hagati y’u Rwanda na Barbados umaze imyaka mike ariko umaze kugera ku rwego rushimishije. By’umwihariko, washyizwemo imbaraga nyuma y’uruzinduko Kagame yagiriye muri iki gihugu cyo mu Karayibe mu 2022, aho impande zombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubukerarugendo, ubuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, serivisi z’imari no gukora inkingo.

Kimwe mu byagezweho bikomeye ni amasezerano ajyanye n’ingendo zo mu kirere, agamije koroshya ingendo hagati ya Afurika n’akarere ka Karayibe, bikazafasha guteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Mia Amor Mottley (@miaamormottley) / Posts / X

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow