DRC: Umuyobozi wa MONUSCO yageze i Goma

Umuyobozi w’agateganyo w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), Vivian van de Perre, kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gashyantare, yageze ku kibuga cy’indege cya Goma mu ruzinduko rugamije gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’uburyo bwo kugenzura no kwemeza agahenge hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23.

Feb 12, 2026 - 14:35
Feb 12, 2026 - 15:52
 0
DRC: Umuyobozi wa MONUSCO yageze i Goma

Van de Perre yageze i Goma ari muri kajugujugu ya Loni, nyuma y’iminsi yari amaze agirana ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Leta i Kinshasa. Uru ruzinduko ruri mu murongo w’imyiteguro ya MONUSCO yo gushyira mu bikorwa inshingano yahawe n’Icyemezo 2808 (2025) cy’Inama y’Umutekano ya Loni, kiyemerera gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge karambye.

Akigera ku kibuga cy’indege cya Goma, yavuze ko aje mu rwego rwo guteza imbere uburyo bw’imikorere yo kugenzura no kwemeza ko agahenge kubahirizwa. Biteganyijwe ko ari buhure n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kunoza imikoranire kuri iki gikorwa.

INDI NKURU WASOMA ;Kigali : Hatangiye iburanisha ku bujurire ku ifungwa n’ifungurwa rya Hassan Bahame

Indege yazanye uyu muyobozi ni yo ya mbere ihagaze ku kibuga cya Goma kuva mu mpera za Mutarama 2025, ubwo uyu mujyi wigarurirwaga na AFC/M23. Icyo gihe ikibuga cy’indege cyari cyafunzwe, bivugwa ko cyangiritse kandi haba harasizwe ibisasu mu nkengero zacyo. AFC/M23 yari yatangaje ko ari yo ifite ububasha bwo kwemeza igihe ikibuga cyafungurirwa.

Van de Perre yibukije ko ku wa 26 Mutarama 2025 yari mu ndege ya nyuma yahagaze i Goma mbere y’uko hafungwa, anagaragaza icyizere ko kugaruka kw’ingendo z’indege bizatanga icyizere ku baturage.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow