Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua yananiye abamusaba kwegura

Bamwe mu Badepite bo mu Nteko Ishinga Mategeko ya Kenya bari mu nkundura yo kweguza Visi Perezida w'igihugu cyabo, Rigathi Gachagua ariko we yamaganiye kure icyo gitekerezo.

Oct 1, 2024 - 12:37
Oct 1, 2024 - 12:47
 1
Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua yananiye abamusaba kwegura

Abadepite bahagarariye agace ka Migori muri Kenya basabye Visi Perezida, Rigathi Gachagua kwegura na we ababwira ko atafata umwanzuro wo kwikura mu inshingano ze kuko atari we wazishyizemo.

Ku wa 30 Nzeri 2024, ibitangazamakuru byo muri Kenya birimo Tuko, byanditse ko Visi Perezida wa Kenya yakuriye inzira ku murima itsinda ry'Abadepite bahagarariye agace ka 'Migori' bashaka ko yegura ku mwanya wa Visi Perezida wa Kenya.

Yagize ati:"Nabonye hari Abadepite 300 bavuga ko bagiye kwegeranya isinya zo kunyeguza ku mwanya ndiho wa Visi Perezida wa Kenya! Kuki nakwegura kandi atari njye wishyize kuri uwo mwanya?"

Gachagua yakomeje ashimangira ko nta kibi yakoze, ari gukora inshingano ze neza akumva nta mpamvu yo kwegura ku mirimo ari gukora mu buryo bukwiye.

Ati:"Njye ndi Visi Perezida wa Kenya, ndigukora neza akazi nshinzwe, ku bw'ibyo rero, nta mpamvu ihari yo kwegura."

Inkundura yo kweguza Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua yakomeje umurego muri Nzeri 2024, Abadepite bamurwanya bakaba bari barihaye intego ko ukwezi kwa Nzeri kuzasiga yeguye, none yanze kwegura ndetse yamaganira kure ibyo ashinjwa birimo: kwica amategeko, gukoresha umwanya afite mu nyungu ze bwite no kubiba amacakubiri.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow