Impamvu umufasha wa Habyarimana Juvenal yongeye kubyutsa ingengabitekerezo ya Jenoside
Nyuma y’imyaka myinshi atagaragara mu itangazamakuru, Agathe Kanziga Habyarimana, umugore w’uwahoze ari Perezida Juvénal Habyarimana, aherutse kongera kuvugwa cyane mu ruhame biba mu gihe nta minsi myinshi itambutse inkiko mpuzamahanga ziteye utwatsi ibyo gukomeza gukurikiranwaho ibyaha bya Jenoside ; Reka tugaruke ku mpamvu yabyo :
Mu myaka myinshi ishize, Agathe Kanziga Habyarimana yabayeho mu Bufaransa mu buzima bwari bugaragara nk’uburi kure y’ibyabaye mu Rwanda mu 1994. Gusa kugaruka kwe mu ruhame muri iyi minsi kwongeye gukurura ukwibaza gukomeye ku mpamvu yabyo n’icyo bisobanuye ku mateka y’u Rwanda.
Kanziga, umugore wa Juvénal Habyarimana, si umuntu wafatwa nk’utari afite ijambo rikomeye mu butegetsi bwo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.Yari mu itsinda ryitwaga Akazu, ryari rigizwe n’abantu bake ariko bafite ijambo rikomeye mu miyoborere y’igihugu.
Iri tsinda ryari rifite uruhare rukomeye mu gufata ibyemezo bya politiki, ndetse rikaba ryararwanyije cyane amasezerano ya Arusha yari agamije gusaranganya ubutegetsi hagati ya Leta n’umutwe wa Rwanda Patriotic Front.
Hari kandi n’andi makuru agaragaza ko inyuma y’iri tsinda hari ibikorwa byihishe byiswe 'Réseau Zéro', byavuzweho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo n’ikwirakwiza ry’ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside. Ibi byakunze guhuzwa n’abarimo Protais Zigiranyirazo, umuvandimwe wa Kanziga.
Kugaruka kwa Kanziga mu ruhame kuje nyuma y’icyemezo cy’urukiko rwo mu Bufaransa cyavuze ko nta bimenyetso bihagije byatuma akurikiranwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside. Nubwo icyo cyemezo gifite agaciro mu mategeko, hari abavuga ko kidakwiye gufatwa nk’icyemezo gihanagura amateka cyangwa inshingano ze mu byabaye.
Abasesenguzi bemeza ko amateka adashingiye gusa ku byo inkiko zemeza, ahubwo arebwa mu buryo bwagutse burimo ubuhamya, imyitwarire y’abo bireba n’uruhare bagize mu bihe bikomeye igihugu cyanyuzemo.
INDI NKURU WASOMA :Byari ikibazo cy'igihe gusa; Impamvu nyamukuru urupfu rwa Habyarimana rutatunguranye
Kugaruka kwe kandi kuje mu gihe hari impungenge ku kwiyongera kw’imvugo zigoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’imikoranire ya bamwe mu bagize uruhare muri ayo mateka n’imitwe nka FDLR ikomeje guhungabanya umutekano mu karere.
Hari kandi amakuru agaragaza ko umuhungu wa Habyarimana, Jean-Luc Habyarimana, akomeje kugaragara mu bikorwa bifitanye isano n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ibintu bituma hibazwa niba hari umugambi mugari uri inyuma y’ibi bikorwa.
Abasesenguzi bavuga ko ibi byose bigaragaza ko kugaruka kwa Kanziga atari impanuka, ahubwo bishobora kuba bifitanye isano n’umugambi wo kongera kuzamura ibitekerezo byahozeho mbere ya Jenoside.
TWIBUKE TWIYUBAKA!
What's Your Reaction?










