Trump yatangaje agahenge k’iminsi itatu hagati y’u Burusiya na Ukraine
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko u Burusiya na Ukraine byemeranyije agahenge k’iminsi itatu kagamije guhagarika imirwano no gutanga icyizere cy’ibiganiro by’amahoro, nyuma y’aho impande zombi zari zimaze iminsi zishinjanya kutubahiriza andi masezerano y’agahenge zari zaratangaje ku mpamvu zitandukanye.
Trump yavuze ko aka gahenge kazajyana no guhererekanya imfungwa 1,000 kuri buri ruhande, ibintu bifatwa nk’intambwe ikomeye mu kuzahura icyizere hagati y’impande zombi.
Nyuma y’itangazo rye, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yahise yemeza ko igihugu cye kizubahiriza ayo masezerano. Ibiro ntaramakuru bya Leta y’u Burusiya na byo byatangaje ko Perezida Vladimir Putin yemeye icyo cyifuzo.
Ibi bibaye nyuma y’uko u Burusiya bwari bwatangaje agahenge ku wa 8 no ku wa 9 Gicurasi mu rwego rwo kwizihiza intsinzi y’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti ku Budage bw’Abanazi. Ukraine yari yasabye ko habaho agahenge gafunguye katangira ku wa 6 Gicurasi.
Nubwo hari ayo masezerano mashya, impande zombi zakomeje gushinjanya kutayubahiriza. Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko Ukraine yakomeje kugaba ibitero ku bice byo ku mupaka birimo Kursk na Belgorod, mu gihe ubuyobozi bwa Moscow bwatangaje ko drones zirenga 20 zahanuriwe hafi y’uwo mujyi mu masaha ya mbere y’agahenge.
INDI NKURU WASOMA : Ese icyorezo cya Hantavirus cyazasubizaho gahunda ya ' Guma mu rugo' nk'iyo muri COVID -19?
Ku ruhande rwa Ukraine, Zelensky yavuze ko mu masaha ya mbere y’agahenge habaye ibitero birenga 140 ku birindiro by’ingabo ze ndetse hakaba hanagabwe ibitero bya drones bisaga 850. Yatangaje ko igihugu cye kizitwara “mu buryo bungana n’ubw’ibyo gitero.”
Hagati aho, u Burusiya bwakajije umutekano i Moscow mbere y’ibirori byo kwizihiza Victory Day, bunihanangiriza Ukraine kutagerageza guhungabanya parade izabera ku mbuga ya Red Square. Bwavuze ko nibigenda bityo, bushobora kugaba ibitero bikomeye kuri Kyiv.
Muri aya makimbirane, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje ko ushobora kugira uruhare mu biganiro by’amahoro, nubwo Kremlin yavuze ko itazatangira ibiganiro ubwayo.
Mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje, Ukraine iri no guhangana n’inkongi ikomeye y’umuriro mu gace ka Chornobyl, aho umuyaga mwinshi n’ibirombe byatezwe mu butaka bikomeje gukoma mu nkokora ibikorwa byo kuwuzimya.
What's Your Reaction?










