Ese Rusesabagina aracyagambiriye gukuraho Perezida Kagame abicishije mu ntambara?

Paul Rusesabagina yongeye kuba igicumbi cy’impaka zuje ukwibaza gukomeye nyuma y’ikiganiro yagiranye na Etienne Gatanazi kuri Real Talk, aho amagambo yavuze yatumye benshi bongera kwibaza niba yaba agifite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame binyuze mu nzira z’intambara.

May 25, 2026 - 14:35
May 25, 2026 - 15:27
 0
Ese Rusesabagina aracyagambiriye gukuraho Perezida Kagame abicishije mu ntambara?

Muri icyo kiganiro cyatambutse ku wa 20 Gicurasi 2026, Rusesabagina yagaragaje ko ihuriro MRCD agifitemo uruhare rigihari kandi rikomeje ibikorwa byaryo. Yanavuze ko amashyaka arigize arimo PDR-Ihumure na RRM agikomeje ibikorwa byo guhuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Aya magambo yazamuye impungenge cyane cyane ku mateka y’uyu mugabo wakatiwe n’inkiko z’u Rwanda mu 2021 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa FLN, wari ishami rya gisirikare rya MRCD.

Ibitero bya FLN byahitanye abaturage mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe hagati ya 2018 na 2019, aho bamwe bishwe abandi bagakomereka bikomeye. Ni ibikorwa ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwagaragaje ko byari bifitanye isano n’ubuyobozi bwa MRCD.

Mu 2023, Rusesabagina yahawe imbabazi asohoka muri gereza nyuma yo kwandikira Perezida Kagame amusaba imbabazi, avuga ko agiye kwitandukanya na politiki y’u Rwanda.

Icyakora, amagambo yavuze nyuma yo kurekurwa yakomeje gutera urujijo. Mu nama yabereye i Bruxelles mu 2024, yavuze ko impinduka mu Rwanda zashoboka “binyuze mu biganiro, amatora cyangwa intambara bibaye ngombwa.”

Ibi byongeye kugarukwaho muri iki kiganiro giheruka, bituma bamwe bibaza niba koko yarahinduye umurongo cyangwa niba imbabazi yahawe yarazifashe nk’amahirwe yo kongera kwisuganya.

Intebe y'ubwanditsi ya Igisubizo .com, ihamya ko iyo amakuru nk'aya atanzwe n’umuntu ufite amateka ahuzwa n’umutwe witwaje intwaro, aba afite uburemere bukomeye kandi ashobora gufatwa nk’ubutumwa bwo gukangurira bamwe gukomeza inzira y’urugomo.

Nubwo nta gihamya nshya irashyirwa hanze yerekana ibikorwa bya gisirikare biri gutegurwa, amagambo ya Rusesabagina akomeje gutuma hibazwa niba gahunda yo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda abicishije mu ntambara yaba itararangiye.

INDI NKURU WASOMA :Trump yasabye ko amasezerano y'amahoro na Iran atakwihutishwa

Ku ruhande rw’u Rwanda, inzego z’umutekano zakomeje kugaragaza ko ziteguye guhangana n’uwashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, mu gihe amahanga asabwa gukurikiranira hafi ibikorwa by’imitwe ishobora kongera guhungabanya akarere.image

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow