Uko kubeshyera umuntu gukorera u Rwanda byahindutse ikimenyetso cy'ubutwari muri politiki ya Kinshasa
Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ikomeje guhangana n'ibibazo by'umutekano n'ibya politiki, abasesenguzi bagaragaza ko kuri ubu iturufu yo kubeshyera umuntu gukorana n'u Rwanda cyangwa gukorera inyungu zarwo byahindutse intwaro ikoreshwa mu gusenya izina rya benshi banyapolitiki no kubambura icyizere mu baturage.
Iyi ni ingingo yagarutsweho n'umusesenguzi Samson Kasujja ,incabwenge ikorera kuri politike y’akarere k’ibiyaga bigari muri raporo yasohoye mu kinyamakuru Great Lakes Eye .
Uyu yagaragaje ko muri iki gihugu cya Patrice Emmery Lumumba kwitwa "umukozi w'u Rwanda" bisigaye bifatwa nk'ikimenyetso cyo kutagira igihugu ku mutima, ndetse bikaba ibikarito bikingwa ku mpaka zishingira ku miyoborere, ubukungu cyangwa kurwanya ruswa.
Yagaragaje ko aho abanyapolitiki bagombye guhatanira ibisubizo by'ibibazo abaturage bahura na byo, usanga bahitamo gushinjanya gukorera Kigali kugira ngo baharabikane abo bahanganye.
Mu ngero yatanze, yagarutse kuri Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w'Ubutabera wa DRC, weguye ku mirimo ye nyuma yo gukekwaho kunyereza miliyoni 19 z'Amadolari zari zigenewe kubaka gereza i Kisangani.
Aho gusobanura ibyo yashinjwaga, Mutamba yavuze ko ibyo bibazo byose byari umugambi wateguwe n'u Rwanda agamije kumusenya no guhungabanya guverinoma ya DRC.
Uyu mwanditsi kandi yibukije ko n'umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi, Martin Fayulu, yigeze gushinja Perezida Félix Tshisekedi kuba "umukandida watanzwe n’u Rwanda", amushinja kudaharanira ubusugire bw'igihugu mu kibazo cy'umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Si abo gusa, kuko no mu matora ya 2023 abayobozi bari mu ihuriro riri ku butegetsi bashinje Joseph Kabila wahoze ayobora DRC ndetse na Moïse Katumbi kuba bafite imikoranire n'umutwe wa AFC/M23 cyangwa u Rwanda, ibintu byakomeje kongera ubushyamirane muri politiki.
INDI NKURU WASOMA : Intambara y'u Burusiya na Ukraine yaba iri kwimukira muri DRC?
Kasujja yavuze ko iyi mvugo yagiye inagira ingaruka ku baturage, cyane cyane ku Banyekongo bavuga Ikinyarwanda n'Abatutsi b'Abanyekongo, bakunze gufatwa nk'abashyigikiye umutwe wa AFC/M23 cyangwa u Rwanda bitewe gusa n'inkomoko yabo.
Yagaragaje ko raporo zitandukanye zirimo iz'Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch) zerekanye ko bamwe muri abo baturage bakorewe ihohoterwa, ifungwa ridakurikije amategeko, iterabwoba ndetse n'iyicwa bazira uko basa cyangwa ururimi bavuga.
Yongeyeho ko imitwe ya Wazalendo, isanzwe ifatanya n'ingabo za leta ya DRC mu kurwanya AFC/M23, nayo yashinjwe ibikorwa byo guhohotera abasivili bo mu moko amwe n'amwe, cyane cyane Abanyamulenge n'Abatutsi b'Abanyekongo.
Kasujja yavuze ko iyo abanyapolitiki bakomeza guhuza "Umunyarwanda" n'umwanzi", bishobora gutuma urwango rushingiye ku moko rurushaho gukwirakwira, bikabangamira ibiganiro bya politiki ndetse bikongera ibyago by'ihohoterwa rikorerwa inzirakarengane.
Yasoje agaragaza ko amateka yerekana ko ibyaha bikomeye byibasira inyokomuntu bitangirira ku mvugo z'urwango no guheza abaturage bamwe, asaba abayobozi kwirinda gukoresha amagambo ashobora gukongeza amacakubiri mu Karere k'Ibiyaga Bigari kagifite amateka akomeye arimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
What's Your Reaction?










