U RWANDA RWAHAKANYE GUFUNGA IMIPAKA IRUHUZA NA CONGO RDC
Nyuma y'iminsi micye bivugwa ko imipaka ifunze kubera icyorezo cya Ebola ndetse n'abaturiye imipaka bakagaragaza ko urujya n'uruza rwahagaze, leta y'u Rwanda yagaragaje ko imipaka idafunze.
Umuvugizi wa Guveroma wungirije UWERA Jean Maurice yagaragaje ko umupaka udafunze nk’uko ibitangazamakuru byabitangaje, bivuga ko U Rwanda rwafunze umupaka uruhuza na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kubera icyorezo cya Ebola.
Yagize ati: “Imipaka ntifunze. Mu rwego rwo kurinda ubuzima no gukumira ikwirakwira rya Ebola, buri mugenzi winjira cyangwa usohoka igihugu aragenzurwa’’
UWERA Jean Maurice, Umuvugizi wa guverinoma wungirije
Yaboneyeho gusaba abanyarwanda kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Ebola. Aho yagize ati:”Nubwo imipaka ifunguye harasabwa kwigengesera ku kwambuka kuko kujya mu gihugu cyagaragayemo icyorezo bisaba ubwitonzi, abagenda barasabwa kubimenyesha ubuyobozi, abacuruzi bagakorera muma groups ya cooperative bakoreramo”.
Ibi bije binyomoza amakuru yatangajwe n’inzego z’uturere duhana imbibi na RDC twagaragazaga ko urujya n’uruza rwabaye ruhagaritswe mu gukumira ikwirakwira rya Ebola.
photo by Bizimana 19.05.2026
Amakuru agera ku Igisubizo.com agaragaza ko ku mupaka hari gukorwa ingendo z’abantu bagiye mu bikorwa by’ingenzi cyane cyangwa ibishingiye ku nyungu rusange.
What's Your Reaction?










