Beyonce , Kate Perry n'abandi ; Twinjirane mu nkuru zasizwe na Met Gala 2026 - AMAFOTO
Mu ijoro ryari ritegerejwe na benshi mu bakunda imideli n’imyambarire ku isi, ibyamamare byiganjemo abahanzi, abakinnyi ba filime n’abanyamideli byahuriye mu birori bya Met Gala 2026, byabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagaragaza udushya twihariye mu myambarire.
Ibi birori ngarukamwaka byateguwe mu rwego rwo gukusanya inkunga igenerwa Ikigo cy’Imyambaro cya Metropolitan Museum of Art, byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Costume Art”, isaba abitabiriye kwigaragaza mu myambarire itangaje, igaragaramo ubuhanzi n’udushya.
Mu byagarutsweho cyane, harimo umuhanzi Beyoncé wagaragaye bwa mbere muri ibi birori nyuma y’imyaka icumi, yari yambaye ikanzu idasanzwe irimo igishushanyo cy’amagufa, aherekejwe n’umugabo we Jay-Z n’umukobwa wabo Blue Ivy. Ni imyambarire yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.
Undi wagaragaje ubuhanga mu myambarire ni Rihanna, waje atinze nk’uko bisanzwe bimenyereweho, ari kumwe na A$AP Rocky. Yari yambaye ikanzu y’ifeza idasanzwe, yakuruye amaso y’abari aho.
Umukinnyi wa filime Nicole Kidman na we yari mu bayoboye ibirori, yambaye ikanzu itukura itatse amabuye, mu gihe Venus Williams yagaragaye mu mwambaro wirabura uhenze, wuzuye udushya tw’imitako.
Ibi birori byaranzwe kandi n’ibitaramo by’umwihariko, aho umuhanzi wo ku rubyiniro rwa Broadway, Joshua Henry, yatangije igikorwa aririmba indirimbo “I Wanna Dance With Somebody”, bifasha gutuma ikirori gitangira mu buryo bushimishije.
Abandi bagaragaye cyane ni nka Madonna wambaye imyambaro idasanzwe isa n’ubwato, Katy Perry wihishe mu mask idasanzwe, ndetse na Kim Kardashian wagaragaye mu mwambaro umeze nk’uw’intwari z’inkuru z’impimbano.
Hari kandi abatunguranye mu buryo budasanzwe, barimo Heidi Klum wiyambitse nk’igishushanyo cy’ibuye, ndetse na Bad Bunny wigaragaje nk’umusaza, ibintu byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga.
INDI NKURU WASOMA :Mukura VS yareze umusifuzi wababaje ubugabo bw'umukinnyi wayo
Met Gala 2026 yongeye kwerekana ko imyambarire ari ururimi ruvuga byinshi ku muco, ubuhanzi n’uburyo abantu bashaka kwigaragaza. Ni ibirori bitagaragaza gusa imyenda myiza, ahubwo binatanga ubutumwa bwihariye ku isi yose.
What's Your Reaction?










