Platin p yahaye gasopo itangazamakuru

Umuhanzi Nemeye Platin wamamaye nka Platin P yihanangirije itangazamakuru asaba kutazongera kumubaza ibibazo byerekeranye n’umuryango we asaba abanyamakuru kugumana amakuru bafite na we akagumana ayo afite kuko nta muntu yifuza ko bagira ikibazo.

Mar 7, 2024 - 17:05
Mar 7, 2024 - 17:22
 0
Platin p yahaye gasopo itangazamakuru

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Phil Peter kuri Youtube ubwo yabazwaga niba umugore we azitabira igitaramo arimo gutegura cyo kwizihiza imyaka 14 amaze mu muziki, bakanyurana ku itapi itukura. Platin mu rwenya rwinshi yavuze ko nta mukobwa n’umwe baranyurana kuri iyo tapi bityo ko aramutse abikoze ubu byaba ari ibara, gusa avuga ko ibyo kukitabira atarabiganiraho n’umugore we.

Muri iki kiganiro Phil Peter yabajije Platin niba hari ikibazo ajya abazwa n’itangazamakuru akumva bimubangamiye akumva ari n’amakosa, na we nta guca ku ruhande yavuze ko atifuza kujya abazwa n’itangazamakuru ibibazo byerekeranye n’umuryango we asaba abanyamakuru kugumana amakuru bafite na we akagumana ayo afite kuko na we ntawe ajya yinjirira mu buzima bwe bwite.

Yagize ati “Umuryango, mba mfite byinshi nakawuvuzeho ariko mu rwego rw'umutekano w'ubuzima bwite bwa buri muntu ndabireka. Rero amakuru mufite mugumane ayo nanjye ayo mfite ngumane ayo, ntawe nshaka ko twagirana ibibazo.” 

Umuryango wanjye muwushyire ku ruhande, nta muntu ndabaza ngo madam wawe ameze gute?, yego ni umwuga wabo kubaza amakuru ndabyumva ariko nta muntu ndinjirira ibyo ntibikatugushe mu makosa no kudushwanisha. Umuryango ni uko biba bimeze byaba ari ibibazo byaba ari ibyishimo bigomba kuguma mu muryango.

Ibi Platin yabivuze mu gihe kuva hamenyekana amakuru ko we n’umugore we bashobora gutandukana, itangazamakuru ryatangiye guhanga amaso urugo rwe bifuza kumenya cyane amakuru y’umubano wabo ndetse kugeza n’ubu Platin iyo ahuye n’itangazamakuru mu bibazo abazwa ntihashobora kuburamo ibyerekeye ku umubano we n’umugore, nyamara we akabica hirya avuga ko adashaka guhuza ibibazo by’umuryango we n’akazi k’umuziki.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow