Ni iki cyatumye Huye yahoze ari igicumbi cy'ibirori izima?

Uko imyaka ikomeza kugenda yisunika ni ko iby’imyidagaduro y’I Huye bikomeza kugenda biba amayobera hibazwa icyakorwa kugira ngo uyu mujyi wongere usubire uko wahoze mbere, ari ho hari igicumbi cy’imyidagaduro mu Rwanda, ariko ubu bamwe mu bahanzi bakaba basigaye bahatinya bitewe nuko bamwe baza ibitaramo bigapfa cyangwa se bikitabirwa na mbarwa, ugasanga bishobora gusebya izina ryabo n’abashoramari bagahomba.

Apr 29, 2024 - 12:10
Apr 30, 2024 - 08:41
 0
Ni iki cyatumye Huye yahoze ari igicumbi cy'ibirori izima?
Umujyi wa Huye (photo by IGIHE)

Abibuka Huye (Butare) mu myaka ya za 2006 kuzamura, bahibuka nk’ahahoze igicumbi cy’ibirori n’ibyishimo ku bakunzi b’imyidagaduro, aho wasanganga hahora ibitaramo bikomeye muri weekend dore ko ari na ho abahanzi bari bagezweho muri icyo gihe bavukaga abandi ari ho biga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’U Rwanda (NUR). Ibi byatumaga umuntu wese washakaga kujya kuryosha nta handi yatekerezaga atari I Huye. Ibi kandi bikajyana nuko ari ho hatangirwaga ibihembo bikomeye nka Salax awards, amarushanwa y’ubwiza nka Miss Campus.... Ibi byose bikaba byaragirwagamo uruhare runini n’inzu mberabyombi ya Kaminuza (Main Auditorium).

Main Auditorium ni inzu ibitse amateka akomeye y’abahanzi benshi bitewe n’ibihe byiza bahagiriye. Abarimo Tom Close, Urban Boys, Dream Boys, TMC, Ally Soudy, Eddy Kenzo wo muri Uganda n’abandi bari bagezweho muri iyo myaka, iyo muganiriye baguha ubuhamya bw’ibyo bakoreye muri iyi nzu yakira abantu bari hagati 1800 na 2000 yari akataraboneka mu kwakira ibirori bikomeye mu Rwanda. Ibi biri mu bibabaza ababaye muri aka karere muri iyo myaka ndetse n’abahatuye ubu, baryohewe n’ibihe by’imyaka yatambutse bigatuma hibazwa icyatumye uyu mujyi ukonja kugeza n’aho abahanzi n’abashoramari batinya kuza kuhataramira no kuhashora imari ndetse na bamwe babigerageje bikarangira biyemeje kutazagaruka kugira igitaramo bahakorera.

Kuba iyi nzu itavugururwa ngo ijyane n’igihe tugezemo ni imwe mu mpamvu zivugwa ko bituma abahanzi n’abashoramari batagifite umuhate wo kuba baza kuhategurira igitaramo, kuko kugeza ubu abantu bose baba bifuza kujya mu nzu z’imyidagaduro zigezweho ziri mu mujyi wa Kigali, kandi ugasanga nta yindi nyubako igenewe gukorerwamo ibitaramo bikomeye iri I Huye.

Main Auditorium yahoze yakira ibirori bikomeye, ikeneye kuvugururwa ikajyana n'igihe

Abibuka mu mpera z’umwaka wa 2023, hateguwe igitaramo cyari cyatumiwemo Davis D ndetse na B-Threy ariko biza kurangira gipfuye ku munota wa nyuma bitewe n’uko cyabuze abantu bakitabira. Icyo gihe habayeho kwitana ba mwana hagati y’umushoramari wari wateguye icyo gitaramo n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’U Rwanda, bavuga ko kubura abantu byatewe n’uko Kaminuza yanze ko abantu bo hanze binjira nyamara bari babivuganye. Icyo gihe umuhanzi Davis D yahavuye avuga ko atazongera gutaramira muri aka karere kuko bishobora no kumwangiriza izina. Iki gihombo umushoramari yagize cyatumye ahurwa ibyo kongera kuhategurira ibitaramo.

Ku wa gatandatu w’iki cyumweru dusoje ubwo habaga amarushanwa yo gushaka abanyempano batuye muri aka Karere mu gitaramo cyateguwe na Mike Karangwa umwe mu bafite uruhare runini mu myidagaduro nyarwanda, baje gutungurwa no kuhagera bagasanga iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu mbarwa, ibigaragaza ko n’abaturage bo muri aka karere batagishishikajwe n'ibintu by’imyidagaduro bumva ko nta mbaraga biba bifite nka mbere.

Mike Karangwa wabaye ku karere ka Huye mu myaka yatambutse ari mu gisata cy’imyidagaduro ndetse n’ubu akaba ari mu bategura ibitaramo avuga ko Huye ya kera itandukanye cyane n’iy'ubu mu bijyanye n’imyidagaduro gusa ahanini we ashingira kuba Kaminuza y’u Rwanda yaraciwemo ibice abanyeshuri bajyaga baryoshya ibitaramo ndetse bakavukamo impano zitandukanye baratatanye bigatuma n’ishoramari rigabanuka kuko baba bafite ubwoba ko bashobora guhomba babuze abantu.

Yagize ati "Njye nabaye muri aka karere ka Huye niga hano ndetse dukora n'imyidagaduro, ariko habaga hashyushye cyane ndetse n'ab'i Kigali muri weekend barahazaga kuryoshya ariko kuva aho kaminuza bayigabanyijemo ibice, impano zabaga ziri hano ari nyinshi zikigaragaza bakavamo ikintu gikomeye, baratatanye bitangira guhinduka."

Karemera Onesphore, umunyamakuru kuri Rc Huye mu myidagaduro, unavuka muri aka karere, avuga ko kuba haraje ibitangazamakuru byinshi mu Rwanda byatumye Radio Salus yahoze ariyo ikomeye mu myidagaduro isa n’aho isubiye inyuma bituma n’abantu batagishishikarira gukurikira amakuru y’I Huye dore ko byose bisigaye bibera I Kigali, ibi akabijyanisha n’abahanzi bo mu karere ka Huye baba bashaka gukora umuziki nk’uko kera byahoze bibwira ko na bo bizabahira nyamara ibintu bihinduka.

Ku ruhande rw’akarere ka Huye, umuyobozi w’akarere, Ange Sebutege agaragaza ko na we ababajwe cyane no kuba aka karere karasubiye inyuma nyamara hari ibikorwa byakabaye bituma abashoramari baza gushora imari nk’uko byahoze. Akavuga ko ubu bari kureba uburyo bakorana n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bakongera kubyaza umusaruro inzu mberabyombi ya Kaminuza (Main Auditorium) mu nyungu z’akarere ku buryo n’abaturage bo hanze bajya bashakirwa uko binjira. Agatanga icyizere ko bishobora kujya mu buryo bitewe nuko campus ya Huye yongeye kongererwa umubare w’abanyeshuri igiye kujya yakira nka mbere. 

Yagize ati "Ni ikintu gihangayikishije koko Kandi natwe turi gukora uko dushoboye ngo tugishakire umuti. Ubu turi gukorana n'ubuyobozi bwa Kaminuza y'U Rwanda kugira ngo harebwe uko Main Auditorium yakongera kubyazwa umusaruro n'abaturage bose."

Abakurikiranye imyidagaduro yo mu karere ka Huye kuva mu 2006 bemeza ko ibi byose bishyizwe mu bikorwa bigashyirwa ku murongo, Huye yakongera gushyuha, cyane ko ikibazo cy'abanyeshyuri bari bagabanyije gisa n'icyakemutse kuko biherutse gutangazwa ko amwe mu makoleji yari yarakuwe muri Campus ya Huye, umwaka utaha azahagaruka.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow