Ese amasezerano y'imikoranire y'imyaka 10 hagati ya Sadate na Social Mula ageze he?
Umuhanzi nyarwanda Social Mula yavuze ko Sadate yamusinyishije amasezerano y'imyaka 10 ariko bakorana umwaka umwe amasezerano yo arakomeza.
Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula mu muziki nyarwanda yahishuye ko hari amasezerano y'imikoranire y'imyaka 10 yasinyanye n'umunyemari akaba umwe mu bayoboye ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate ariko umwanya utuma ayo masezerano akomeza kuba impfabusa.
Social Mula uzwi mu ndirimbo Kundunduro, Ma Vie, Amola n'izindi yahishuye ko yabengutswe na Munyakazi Sadate ngo batangire imikoranire ariko nyuma kubura umwanya bibabera imbogamizi.
Yagize ati:"Mu mwaka wa 2016, nagiranye ibiganiro na Munyakazi Sadate arambenguka akunda inganzo yanjye birumvikana nari nkunzwe mu ndirimbo zirimo Abanyakigali, dusinyana amasezerano y'imikoranire, njye na we, ngo azajye amfasha mu guteza imbere ubuhanzi bwanjye."
"Twatangiye gukorana muri uwo mwaka, ariko nyuma y'umwaka amasezerano yacu atangira kugenda biguru ntege akajya ambwira ko abura umwanya, nanjye ndamwumva, ndamureka."
"Ntitwigeze dusinyura ayo masezerano twarayaretse. Ubaze uko ateye azarangira mu mwaka utaha wa 2026."
Social Mula yakomeje avuga ko nta kibazo bafitanye no mu mwaka wa 2019, amurika album ye "Ma Vie" yamutumiye. Yumva ntawufite icyo yishyuza undi.
Munyakazi Sadate yasinyishije Social Mula amasezerano y'imikoranire y'imyaka 10 ariko bakoranamo umwaka 1
Social Mula avuga ko nubwo amasezerano yasinyanye na Sadate atakomeje kubyara umusaruro, nta kibazo bafitanye
What's Your Reaction?










