Haravugwa ishyari mu bitaramo bya tour du Rwanda

Umuhanzi Mico The Best ukunzwe n'abatari bake mu Rwanda ndetse no hanze yarwo arashinja bamwe mu bategura ibitaramo biri kuba bya tour du Rwanda kumugirira ishyari nyuma y'aho agiye ku rubyiniro ntibakine indirimbo ye igezweho yitwa inanasi.

Feb 20, 2024 - 00:43
Feb 20, 2024 - 09:03
 0
Haravugwa ishyari mu bitaramo bya tour du Rwanda

Ni ibitaramo byatangiye kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024 bitangirira mu karere ka Huye gusa ku munsi wa mbere biba, hatangiye kugaragaramo umwuka mubi hagati y'ababitegura ndetse n'umuhanzi Mico The Best.

Nyuma y'uko Umuhanzi Senderi avuye ku rubyiniro yakurikiwe na Mico The Best aririmba zimwe mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo igare n'izindi gusa yarinze ava ku rubyiniro uwari ku buhanga bw'ibyuma 'Deejay' adakinnye indirimbo ye igezweho ndetse abantu bari bakomeje kuyimusaba.

Mu gihe yari ari ku rubyiniro yagerageje kwitinza aririmba izindi ndirimbo ze ari nako ategereje ko bashyiramo indirimbo ye Inanasi yagombaga gusorezaho nk'uko n'abandi bahanzi bose basoreza ku ndirimbo yabo ikunzwe muri iyo minsi gusa we siko byagenze kuko yavuye kuri Stage igitaraganya nyuma yo kubwirwa ko itari buboneke.

Mico The Best nyuma yo kuva ku rubyiniro yagaragaje agahinda asozanyije kubera kwanga kumukinira indirimbo ye igezweho bakamubwira ko ntayo bafite nyamara bakagombye kuba bayifite cyane ko inagezweho ndetse yayisabwaga  n'abantu benshi.

Yagize ati "Sinumva uburyo indirimbo yanjye igezweho baba batayifite muri computer... Nagerageje kwitinza kuri stage bambwira ngo baraje barebe birangira nsa n'uwivumbuye mva ku rubyiniro. Ngewe nshobora kubyita ishyamba 'ishyari' ntabwo ari uko yayibuze."

Ni mu gihe ku ruhande rwa Deejay we avuga ko nta kibazo afitanye na Mico The Best ko ahubwo ikibazo cyabayeho ari uko indirimbo bagerageje kuyishaka muri machine bagasanga ntayo bafitemo.

Ibi bitaramo byateguwe n'inzu ya Kikac music ku bufatanye n'abandi baterankunga, bikaba bigiye kubera mu mijyi ine ariyo Huye, Rubavu, Musanze ndetse na Kigali ari naho bizasoreza. Ibi bitaramo bikaba byarateguwe kujya biba nyuma y'umukino w'amagare wasorejwe muri iyo mijyi twavuze haruguru.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow