Uburanga bw’Umunyarwandakazi Laika ugiye kumurikira umuzingo we muto muri Uganda (Amafoto)
Umuhanzikazi nyarwanda Umuhoza Laika ukorera umuziki we mu gihugu cya Uganda ari mu myiteguro ya nyuma yo gushyira hanze umuzingo we muto yahurijeho abatunganya indirimbo bakomeye mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Umuhoza Laika uzwi mu muziki nka Laika yamaze gutangaza ko yamaze gusoza umushinga wo gukora umuzingo we muto (Extended Playlist, ‘EP’) wa mbere yise ‘It Was All A Dream,’ ahamya ko uzamurikirwa mu mujyi wa Kampala ku wa 25 Kanama.
Laika yakunzwe mu muziki cyane mu bihe bya Covid-19 mu ndirimbo ‘Overdose’ aza gukomeza gukundwa mu ndirimbo zirimo Love Story, Netwalira, Your Body, You Single, My Type na Nzuuno.
Ubu aritegura kumurika ku mugaragaro EP igizwe n’indirimbo esheshatu zirimo ‘Nze oyo’ yakoranye na Vinka, ‘Ontabula’ yakoranye na Fik Fameica, Santorini, Belle, Believer na Egonza.
Abayitunganyije (music producers) bafite amazina akomeye muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba: ni Nessim ufiteho indirimbo enye na Artin on the Beat ufiteho indirimbo ebyiri.
Laika yaciye ku mbuga nkoranyambaga ahishura ko mu myaka ine ishize zari inzozi ze gukora umuzigo w’indirimbo, ahamya ko ari inzozi zibaye impamo kuba agiye kumurika EP ye ya mbere.
Uyu mukobwa ufite imyaka 27, avuka mu muryango w’abanyempano, dore ko ari uwo mu muryango wa Alpha Rwirangira na mubyara wabo AY, uri mu baraperi bakomeye mu gihugu cya Tanzania. Birumvikana ko afite imiryango mu Rwanda, Uganda na Tanzania.
Laika agiye kumurika EP ye ya mbere
Umuhoza Laika yigeze kuba mu Rwanda, nyuma ajya kuba muri Uganda, ariko n'ubundi mu Rwanda ajya ahaza mu bihe bitandukanye
Laika ni umwe mu bahanzikazi bisiga bakinogereza
What's Your Reaction?










