Davido utagira Grammy yinjiye mu batora uyihabwa

Umuhanzi w’ikirangirire ku Isi mu njyana ya Afrobeats ndetse akaba yaranatoranyijwe inshuro enye mu guhatanira ibihembo bya Grammy Awards, Davido, yamaze kuba umunyamuryango wa Recording Academy itegura ibi bihembo, nk'umwe mu bagize itsinda ritora abahatana bakanahabwa ibihembo.

Sep 23, 2025 - 13:10
Sep 23, 2025 - 14:48
 0
Davido utagira Grammy yinjiye mu batora uyihabwa

Nyuma yo kwinjira muri iri tsinda kandi, Davido azaba afite n'uburenganzira bwo gutora mu bihembo bya GRAMMY bya 2026, aho gutora bizatangira mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Mu mashusho yashyizwe kuri paji ya Instagram ya Recording Academy ku wa Kabiri, Davido n’abandi bahanzi barimo na Offset bagaragaje ibyishimo byo guhabwa amahirwe yo gutoranywa mu bazaba bagize itsinda ritora. 

Yagize ati: "Kumenya akamaro ko kumva uburyo amajwi yacu agira uruhare mu gutora muri GRAMMY ni ikintu gihindura byinshi. Nize uburyo gutora biguha ububasha bwo kugira ijambo ku bigenderwaho no ku bitorwa buri mwaka. Ndishimye kandi ni ishema kuri njye kuba ndi umwe mu muryango wa Recording Academy, kandi niteguye gutora."

Ibi byose bikomeza kugaragaza uburyo umuziki wa Nigeria urushaho gufata indi ntera ku rwego mpuzamahanga. Kuba Davido ari mu bagize akanama k’amatora, bigaragaza ko abahanzi bo muri iki gihugu bafite ijambo mu bihembo bikomeye ku Isi.

Bamwe mu batanze ubutumwa bwabo ku kuba Davido yinjiye muri Recording Academy, bagaragaje ko babyishimiye ndetse bamushyigikiye, benshi bakanavuga ko ashobora kuba agiye kwegukana igihembo cya GRAMMY ku nshuro ye ya mbere. 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com