Amarangamutima y'itsinda ry'ababyinnyi bo muri Uganda bahuriye ku rubyiniro na Akon
Itsinda ry'abana b'ababyinnyi ryo muri Uganda rizwi nka 'Hypers Kids Africa' ryanejejwe no kubyinira umunyabigwi mu muziki w'Afurika n'Amerika, Akon.
Abana bo mu gihugu cya Uganda bamaze kumenyekana mu mwuga wo kubyina nka 'Hypers Kids Africa' bakoze amateka bahurira ku rubyiniro na Akon mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ku wa 24 Ukwakira 2024.
Icyo gitaramo cyabereye mu nyubako ya Peacock Theater i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyahurije hamwe abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Burna Boy na Akon. Cyagaragayemo kandi umunyarwenya akaba n'umushyushyarugamba, Kevin Hart.
Igihe Akon yaragezweho ngo atarame, abana bo mu gihugu cya Uganda 'The Hypers Kids Africa' baserutse bambaye imyenda y'umweru, bafatanya na Akon gushyushya urubyiniro binezeza abari bagikurikiye biciye mu mbyino zabo zidasanzwe batibagiwe n'imyitozo ngororamubiri; bakora imikino yo guhina no kubyinisha umubiri mu buryo budasanzwe.
Bamaze kuva ku rubyiniro banyarukiye ku rubuga rwa TikTok bagira bati:"Twagiranye igitaramo cyiza na Akon (...) twavuga ko ari cyo gitaramo cy'akataraboneka dukoze muri uyu mwaka wa 2024! Wakoze cyane Akon kubera aya mahirwe waduhaye adasanzwe."
Amashusho yashyizwe hanze, yagaragaje Akon agira imbaraga nyinshi akanyuzamo agahagarara akareba uburyo abo bana babyina, ukabona ko yanejejwe nabo. Akon yahise yiyongera ku bandi bahanzi bakoranye n'abo bana barimo 6ix9ine wakoranye na bo mu mwaka wa 2023 igihe bamwakiraga yaje gufata amashusho y'indirimbo 'Wapae.'
Ubufatanye bwa Akon n'abo mu gihugu cya Uganda si ubwa none kuko mu mwaka wa 2021 yasuye igihugu cya Uganda anezeza Abagande barangajwe imbere na Perezida Museveni.
Perezida Museveni yahise aca ku mbuga nkoranyambaga agira ati:"Mr Aliaune Thiam uzwi nka Akon n'umugore we basuye igihugu cya Uganda mu mujyo wo gushaka aho bashora imari harimo ingufu z'umuriro w'amashanyarazi, ubukerarugendo no kuzamura ibikorwaremezo. Nishimiye kugirana ikiganiro na we kigamije kuzamura abaturage ba Uganda n'Abanyafurika muri rusange."
Kugeza ubu Akon akomeje kugirana imikoranire myiza na Uganda.
What's Your Reaction?










