Ibikorwa karundura Rema amaze gukorera mu rugendo yagiriye ku ivuko
Umuhanzi Rema wo mu gihugu cya Nigeria ari kubarizwa mu gace avukamo ka Benin aho amaze kugira abo afasha ndetse akaba amaze no gusohoza isezerano yahaye Mama we.
Divine Ikubor uzwi mu muziki mpuzamahanga nka Rema ari ku ivuko mu gace ka Benin ko muri Leta ya Edo mu gihugu cya Nigeria. Mbere yuko abataramira ku wa 30 Kanama, ari gukora ibikorwa bitandukanye birimo icyo gutanga inkunga ingana na miliyoni 100 z’Ama-Naira (Amafaranga akoreshwa muri Nigeria) ku bapfakazi batishoboye, akaba kandi yaraguriye n’inzu Mama we.
Nyuma yo kuva muri ako gace ka Benin mu mwaka wa 2019 akajya kwiga umuziki akanawukorera mu nzu ifasha abahanzi ya Mavin Records, umuziki ukamuhira akamenyekana mu ndirimbo zirimo Soundgasm, Charm na Calm Down, yaratunze aratunganirwa none yibutse mu rugo.
Ku wa Kabiri, tariki ya 27 Kanama 2024, iyo nzu ya Mavin Records yaciye ku rubuga rwa X igira iti:”Benin, umuhungu wanyu wubashywe; Igikomangoma cy’injyana ya Afrobeats- Rema ari mu rugo.”
Ntabwo aje gusa aho mu rugo, ahubwo agomba no kuhakorera igitaramo karahabutaka kizaba kuwa 30 Kanama kuri sitade ‘Samuel Ogbemudia Stadium.’
Ibi bibaye nyuma yuko Guverineri wa Leta ya Edo, Obaseki yari yifuje kwakira Rema mu Ukuboza kwa 2023 ariko ntibikunde kubera ikibazo cy’uburwayi.
Mu gihe abantu bategereje iby’icyo gitaramo, Rema yegeranyije bamwe mu bapfakazi batishoboye bo muri Benin, abaha amafaranga angana na miliyoni 100 z’Ama-Naira ngo bayifashishe mu mibereho ndetse baniteze imbere.
Ku rundi ruhande, Rema yaguriye inzu Mama we. Afite imyaka 15 yahaye isezerano Mama we ko umunsi umwe azamugurira inzu, icyo gihe ngo Mama we yaramusetse, atekereza ko nta hantu yakura ayo mafaranga. Nyuma yasengeye umuhungu we asaba Imana kuzatuma inzozi ze ziba impamo. None yamaze kumugurira inzu Mama we atatekerezaga kugira.
Umuziki ni cyo kirombe Rema ari gucukuramo amafaranga amaze kwigwizaho. Calm Down ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe ndetse umuhanzikazi Selena Gomez yemera ko bayisubiranamo, ibyo biyongerera uburyohe n’urukundo.
Rema yakiranwe urugwiro mu gace avukamo ka Benin, Nigeria
What's Your Reaction?










