Umuyobozi wo muri Nigeria wanenze itsinda rya P-Square yasubijwe na Rudeboy

Umwe mu bayobozi bo mu gihugu cya Nigeria, Joe Igbokwe wanenze abari bagize itsinda rya P-Square, yasubijwe na Rudeboy ko ibyabo akwiye kubishyira ku ruhande agakurikirana abaturage bashonje.

Aug 6, 2024 - 17:37
Aug 6, 2024 - 22:14
 0
Umuyobozi wo muri Nigeria wanenze itsinda rya P-Square yasubijwe na Rudeboy

Nyuma yuko umwe mu bayobozi bo muri Nigeria, Joe Igbokwe aciye ku rukuta rwe rwa Facebook, akavuga ko bibabaje kubona impanga nka Paul na Peter zari zigize itsinda rya P-Square, aho gushyira hamwe ngo zibungabunge ibyo zagezeho, ziba abanzi. Paul akibibona yahise aca kuri Instagram amugira inama yo gukurikirana imirimo ashinzwe akareka kwivanga mu by'abavandimwe.

Uyu muyobozi Igbokwe yagaragaje ko yababajwe nuko abavandimwe (impanga); Paul Okoye usigaye uzwi nka Rudeboy na Peter Okoye uzwi nka Mr P, batagikorana nk'itsinda, buri muntu akora umuziki ku giti cye.

Ikintu cyashimangiye ko umubano wabo umeze nabi, ni ibyo Rudeboy aherutse gutangaza ko Mr P yashatse kumwica, byanze, amutumaho abicanyi ariko Imana ikinga ukuboko. Akaba agitegereje ko umuvandimwe we aza kumusaba imbabazi.

Igbokwe yagize ati:"Ni ikimwaro gikomeye cyane kubona abavandimwe (impanga) babiri: Paul na Peter batabasha gukundana, gusenyera umugozi umwe, batizerana, batababarirana, ntibanabashe kurinda ibyiza bagezeho!  Birababaje kubona abagore bashatse badashobora kubunga!"

"Birambabaje. Ese nta basaza bafite babagira inama mu muryango? Ibi ni ukugira itsinzi utagira ubwenge."

Rudeboy uvugwa muri ubwo butumwa yahise anyarukira ku rubuga rwa Instagram amusubiza agira ati:"Ita ku nshingano z'igihugu, abaturage barashonje."

Hashize iminsi havugwa umwuka utari mwiza hagati y'abavandimwe (impanga), Paul na Peter, bikavugwa ko bapfa ahanini ubugambanyi bwakorewe Rudeboy wari ishyiga ry'inyuma ry'itsinda 'P-Square.'

Rudeboy yasubije Joe Igbokwe

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow