Kaminuza yajyanywe mu nkiko izira gukoresha indirimbo ku mbuga nkoranyambaga
Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika izwi "Southern California" yajyanywe mu nkiko n'ikigo gicuruza iby'umuziki cyizwi nka "Sony Music Entertainment" cyiyishinja gukoresha indirimbo zayo zigera ku 170 mu bikorwa byo kwamamaza ibyabo birimo n'ibya siporo. Cyirasaba ko cyakwishyurwa agera kuri miliyoni 42 z' Amadolari (ararenga miliyari 59 RWF).
Ikigo cya "Sony Music Entertainment" cyajyanye mu nkiko kaminuza ya Southern California izwi nka (USC) iherereye i Los Angeles, California, kubera gukoresha indirimbo zabo ku mbuga nkoranyambaga bamamaza ibikorwa birimo ibya siporo kandi batarazirihiye.
Iki kigo cyivuga ko cyagerageje kubihanangiriza kuva mu mwaka wa 2021 ariko ntibumve.
Babara ko bakoresheje indirimbo zabo zigera ku 170 mu mashusho 283.
Muri izo ndirimbo zakoreshejwe harimo izakunzwe cyane nka Gimme More ya Britney Spears, Run the World ya Beyoncé, Beat It ya Michael Jackson, Back In Black ya AC/DC, Yeah! ya Usher yafatanyije na Lil Jon & Ludacris, As It Was ya Harry Styles na My Heart Will Go On ya Celine Dion.
Sony Music Entertainment irasaba ko yakwishyurwa impozamarira ingana na miliyoni 42 z' Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (angana na miliyari 59,835,094,620 RWF).
Ni kenshi ibigo bikoresha indirimbo z'abahanzi mu kwamamaza bititaye aho zakomotse ariko hari indirimbo z'abahanzi ziba zifitwe mu biganza n'ibigo bizicuruza, ni ibintu bibahinduka iyo bya bigo bibahindukiranye bikabishyuza ku ikoreshwa zayo kuko baba bazicuruza atari izo gukoresha ku buntu.
What's Your Reaction?










