Ngiye gushinga TV: Ykee Benda yahumurije abakunzi be bibaza ibyo arimo

Ykee Benda wakunzwe mu ndirimbo ‘Munakampala’ yatangaje ko ameze neza ari gukora umuziki, ari no mu mushinga mugari w’aho yazajya agaragara buri gihe.

Sep 21, 2024 - 12:10
Sep 21, 2024 - 15:49
 0
Ngiye gushinga TV: Ykee Benda yahumurije abakunzi be bibaza ibyo arimo

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Wycliffe Tugume uzwi mu muziki nka Ykee Benda yatanze umucyo ku byo ahugiyemo ndetse n’ibyo ateganya gukora birimo gushinga televiziyo (TV) izatuma agaragara, akiyereka abantu bamubuze.

Ykee Benda ukunzwe mu muziki wa Uganda no mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba ariko nyuma yo gukora indirimbo zakunzwe zirimo ‘Superman,’ ‘Farmer’ na ‘Munakampala,’ ubu akaba azwi mu ndirimbo ‘Ndokose,’ ‘Teacher’ na ‘My Baby,’ ntabwo agaragara kenshi mu biganiro kuri radio cyangwa se kuri televiziyo.

Ibyo byatumye abantu bibaza impamvu atajya agaragarara kenshi ngo abwire abakunzi be uko amerewe.

Byatumye anyarukira ku rukuta rwe rwa Instagram asubiza ikibazo kigira kiti:”Ykee Benda, wabaye iki?”

Yagisubije agira ati:”Ndacyakora umuziki neza, ndimo kubona nkukora neza kurusha uko nawukoraga nkiwutangira, […] ntabwo naguma ngaragara mu biganiro nibasira cyangwa se mvuga ku bandi bahanzi, mbwira abantu ubuzima bwanjye bwite, ubw’umuryango cyangwa ngo njye kurara amajoro nganira mu tubari.”

“Mu buryo bwanjye muzamenya ko ntari umuntu uvugavuga ariko ni n’uburyo bwiza bwo kurinda isura yanjye. Ni ko nteye mubimbabarire.”

Ykee Benda yakomeje avuga ko yahisemo ubwo buryo kubera ko ashaka guhoraho.

Ati:”Nahisemo kuba umugabo utekereza kure kandi ukora ibintu biramba.”

“Intego mfite ni iyo gutera imbere kandi iryo terambere nageraho, rikagera ku bantu benshi nk’uko umuziki ubikora ukinabikora.”

Uyu muhanzi washinze inzu ikora umuziki ikanafasha n’abahanzi yitwa ‘Mpaka Records,’ yahishuye ko afite umushinga wo gushinga televiziyo.

Ati:”Ntabwo umunsi ku wundi mukunda kumbona kuri televiziyo, ariko ntimugire ikibazo mfite gahunda yo kubaka televiziyo yanjye (izajya ikorera ku mbuga nkoranyambaga), niba koko ukunda Ykee Benda, nizeye neza ko uzambonaho.”

Ykee Benda yakunzwe cyane mu Rwanda, igihe yashyiraga hanze indirimbo yitwa ‘Munakampala’ n’indi yakoranye na Sheebah Karungi yitwa ‘Farmer.’

Ykee Benda yavuze ko ameze neza kandi imihigo ye ikomeje

Ykee Benda aherutse gukorana indirimbo n'umuhanzikazi nyarwanda, Marina bise 'Ndokose'

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow