Irengero ry'ibitaramo bya Juno Kizigenza na Ariel Wayz i burayi

Ibitaramo bizenguruka uburayi byagombaga guhuriramo Juno Kizigenza ndetse na Ariel wayz bakanyujijeho mu rukundo, bikaza kurangira bisubitswe habura iminsi mike, nyuma y'igihe abantu bibaza irengero ryabo, Ariel Wayz yatangaje ko bigomba gusubukurwa uyu mwaka gusa nta gihe kizwi kiremezwa.

Feb 19, 2024 - 12:55
Feb 19, 2024 - 18:23
 0
Irengero ry'ibitaramo bya Juno Kizigenza na Ariel Wayz i burayi

Mu mwaka washize wa 2023 nibwo hamenyekanye ko Ariel Wayz ndetse na Juno Kizigenza bagiye guhurira mu bitaramo bizazenguruka ibihugu by'uburayi gusa byaje gusubikwa habura iminsi mike ngo berekezeyo bitewe n'uko babuze bimwe mu byangombwa by'inzira n'ibindi byagombaga kubemerera kuba bajya gukora ibyo bitaramo.

Bikimara gusubikwa Ariel Wayz ndetse na Juno Kizigenza basobanuriye abantu impamvu yaba yarabiteye gusa babizeza ko bitarangiye ko ahubwo bizongera bigasubukurwa nyuma yo kuzuza ibyangombwa byose gusa na n'ubu nta kintu kerekeranye na byo bari batangaza.

Mu kiganiro the choice live Ariel Wayz yatangaje ko muri uyu mwaka bigomba gusubukurwa gusa ntiharemezwa neza igihe nyacyo bizasubukurirwa ndetse ko biramutse nta gihindutse yakongera akabikorana na Juno nk'uko byari bipanzwe.

Ibi ni ibitaramo byagombaga kuzenguruka ibihugu bitandukanye by'uburayi  byari byamaze kwamamazwa ndetse byanateguwe ko bigombaga  gutangira taliki 07 Nyakanga 2023, bigahuriramo Juno Kizigenza na Ariel Wayz byari bikivugwa ko bakiri mu rukundo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow