Impamvu Harmonize yatinze kuvuga ku mugaragaro ko yongeye gutandukana na Poshy Queen

Umuhanzi wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Tanzania, Harmonize yagaragaje ko yamaze gutandukana n’umukobwa bari mu rukundo witwa Poshy Queen.

Oct 11, 2024 - 18:10
Oct 11, 2024 - 20:32
 0
Impamvu Harmonize yatinze kuvuga ku mugaragaro ko yongeye gutandukana na Poshy Queen

Nyuma y’ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru ko Harmonize yamaze kongera gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we, Poshy Queen, uwo muhanzi yamaze kwiyemerera ko atakiri mu rukundo.

Muri Kanama 2024, uyu Harmonize yari yemeje ko yatandukanye n’uwo mukobwa Poshy Queen. Icyo gihe abo bombi bagaragaje ko ntawe ugikurikira undi ku rubuga rwa Instagram. Nyuma y’iminsi bongeye gutangaza ko biyunze, bongera gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

Umubano wabo wongeye kuzamo agatotsi mu mpera za Nzeri, mu ntangiriro z’Ukwakira 2024, bitangira kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ko batandukanye buri muntu akaba yaraciye ukwe.

Poshy Queen aherutse no kumvikana mu itangazamakuru avuga ko yamaze gutandukana na Harmonize akaba ari umukobwa uri gushaka undi mukunzi.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira 2024, Harmonize na we yaciye ku rubuga rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24, avuga ko yamaze gutandukana na Poshy Queen, yirinze no kubivuga kugira ngo atagira abo akomeretsa bo mu muryango.

Yagize ati:”Sinshobora guhisha icyo namenyesheje abantu. Guceceka nabitewe n’amagambo yari ku mbuga nkoranyambaga, nabitewe kandi no kubaha umuryango we kuko icyubahiro ku muryango we ni kigari.”

“Nizera ko ikiba cyose kiba cyapanzwe n’Imana, […] mujye mwumva n’ibyo abakera bavuze ‘icy’uyu ntabwo gishobora kuba icy’uriya.”

Harmonize yasoje asaba abantu kumuha ikiruhuko ntihagire uwongera kumujyana mu rukundo. Ati:”Ndasaba ko hatagira uwongera kunjyana mu rukundo. Ubu nkeneye ikiruhuko nkiyitaho […] nkamenya icyo nabuze n’icyo ngomba kongeraho.”

Harmonize yibukije abantu ko habura icyumweru kimwe itangwa ry’ibihembo rya ‘Tanzania Music Awards’ bigatangwa (bizatangwa ku wa 19 Ukwakira 2024), bityo, bakwiye gutora indirimbo ye ihatanyemo yitwa ‘Single Again;’ ivuga ko yongeye kuba ingaragu. Ni indirimbo n’ubundi yahanze amaze gutandukana n’uwo yakundanye na we mbere ya Poshy Queen witwa Frida Kajala.

Poshy Queen yongeye gutandukana na Harmonize

Harmonize yagaragaje ko yatandukanye na Poshy Queen

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow