Ese ni ngombwa ko mu Rwanda hahangwa injyana nshya abahanzi nyarwanda bakareka gukora iz'imahanga?

Abanyarwanda bahora bavuga ko byaba byiza hatejwe imbere injyana yo mu Rwanda yahanzwe n’Abanyarwanda, bamwe mu bo twaganiriye bawukora bavuga ko ari igitekerezo cyiza ariko ngo abantu bakwiriye kumenya ko umuziki ari ururimi rwumva na benshi batuye hirya no hino ku Isi, utera imbere bigirwamo uruhare n’umuhanzi n’ ibisabwa ngo igihangano cyumvwe na benshi.

Sep 6, 2024 - 17:39
Sep 7, 2024 - 07:20
 1
Ese ni ngombwa ko mu Rwanda hahangwa injyana nshya abahanzi nyarwanda bakareka gukora iz'imahanga?

Bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bahora bavuga ko abahanzi nyarwanda bakwiriye kureka gukora umuziki mpuzamahanga bakishakamo ibisubizo bahanga injyana nyarwanda yabasha kwambuka imipaka, abawukora bavuga ko ari byiza kuwukora ariko bikajyana n’uburyo utezwamo imbere kuko utazamuwe wazimira.

Mu mwaka wa 2024 habaye inkundura yo kumenya nyiri injyana ya AfroGako, byongeye kubyutsa imitekerereze ya benshi bavugaga ko byaba byiza mu Rwanda, hahanzwe injyana y’imbere mu gihugu abahanzi bakajya bakora indirimbo zabo muri iyo njyana, nk’uko mu gihugu cy’Afurika y’Epfo bagira injyana y’Amapiano, cyangwa se kwa kundi ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika byisanga mu njyana ya Afrobeats.

Mu kiganiro utunganya indirimbo Prince Kiiiz yagiranye na Igisubizo.com yavuze ko abahanzi nyarwanda bagera ku rwego rwo kwizera kuzamura injyana nyarwanda bakareka iz’imahanga ari uko hari abahanzi bakomeye, bakora umuziki mu buryo buhoraho bakagendana kandi n’abawutunganya bafashe mu biganza byabo isoko ry’umuziki nyarwanda.

Yagize:”Guhanga injyana ni ngombwa ariko byaba byiza iyo njyana ibanje kumvwa n’abanyarwanda bakayikunda ikabona kujya hanze. Mu by’ukuri, ntabwo turagira abahanzi benshi bemeje abanyarwanda kandi abo nibo bayiteza imbere, ibintu bijya gukundwa imahanga ari uko ab’imbere mu gihugu babikunze; umuhanzi agomba kubanza guhaza isoko ryo mu Rwanda.”

Hagendewe kuri ibyo Kiiiz yavuze ntabwo wakangurira abahanzi kuzamura injyana yabo kandi na bo batarashinga imizi mu mitima y'Abanyarwanda.

Umuhanzikazi nyarwanda, Alyn Sano yavuze ko bikwiriye ko abahanzi nyarwanda biyumvamo injyana ishingiye kuri gakondo, ikazaba ikiraro cyibamenyekanisha cyane imahanga.

Yagize ati:”Wabonye ko muri album ‘Rumuri’mperuka gushyira hanze, harimo indirimbo zirimo injyana ishingiye ku muco wacu gakondo […] icyo nashimangira nuko abahanzi ndetse n’abatunganya indirimbo bakwiye gushyira hamwe bakayikora bakayiteza imbere, Abanyarwanda na bo bakayiyumvamo, tukagira icyituranga mu muziki.”

Alyn Sano yongeyeho ko abahanzi bakisuganya kugira ngo mu minsi iri imbere bazabashe kuzamura ibyabo ariko na bo hari icyo bafite.

Bivuze ko bagishakashakira mu njyana mpuzamahanga kugira ngo biteze imbere mu muziki, bazabe bagaruka ku isoko.

Ku rundi ruhande, umwe mu bamaze iminsi bumva umuziki nyarwanda umunsi ku wundi, Zizou Al Pacino yagarutse kuri iyi ngingo yo guhanga injyana nshya nyarwanda, avuga ko abantu bakwiriye kumenya ko umuziki ari ururimi rutagira umupaka, iyo njyana yahangwa ariko ifitiwe intumbero yo gushyirwamo ibikenewe biri ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “Icya mbere umuziki ni ubucuruzi nk’ubundi, ukora ibyo abantu bari gukunda. Ukora umuziki ujyanisha n’urwego mpuzamahanga. Twakora iyo njyana tujyanishije nuko abantu babikunda, indirimbo igomba kuba ikoze neza.”

Igisubizo.com yamubajije niba byaba byiza kureka injyana mpuzamahanga hagakorwa iyo mu gihugu imbere, agira ati:”Ko dufite abahanzi baririmba indirimbo zishingiye kuri gakondo wari wababona bakinwa kuri MTV? Umuziki ntabwo ari ibyo byo kuzana ibyo mufite iwanyu […] ku ruhando mpuzamahanga ntabwo hakinwa uwo mwihariko wawe, hakinwa icyo babona cyiryoshye.”

“Ntabwo Nigeria batera imbere ari uko bafite uburyo bwabo bwihariye […] ntabwo uwo muri Amerika utera imbere ari uko bakora injyana yabo yihariye, ahubwo ni uko bubatse ibintu byabo, bihuza abahanzi ababareberera inyungu n’abayimenyekanisha.”

Zizou Al Pacino asanga kugira ngo abantu bateze imbere iby’umuziki wabo atari ukuvuga ngo ni ugukora injyana yabo ahubwo ni ugushyiraho uburyo impano nshya zizamurwa n’uburyo bwo kumenyekanisha uwo muziki, bagakora umuziki mwiza, kuko umuziki mwiza ntabwo wawujyana kuri Radio cyangwa se Televiziyo ngo bawange.

Ikindi ngo bagomba kwiga ni uburyo begera abashinzwe kumenyekanisha ibihangano hirya no hino ku Isi.

Hashingiwe ku bagira uruhare mu guteza imbere umuziki, abawutunganya, abahanzi, abawumenyekanisha n’abanyagihugu ni bamwe mu bagira uruhare mu guteza imbere injyana yo mu gihugu.

Abantu bagira uruhare mu kuzamura umuziki wo mu gihugu, harimo n’abanyagihugu baba mu mahanga kuko bumvisha abo muri icyo gihugu iby’iwabo, byaba ari byiza bakabikunda. Iyo ni imwe mu ntwaro zifashishwa n’abahanzi bo muri Nigeria no muri Afurika y’Epfo.

Alyn Sano avuga ko byaba byiza abahanzi nyarwanda bateje imbere injyana yahanzwe na bo

Prince Kiiiz asanga yazamurwa nuko abahanzi n'abawutunganya baba bamaze kubaka ibigwi bihamye mu banyarwanda

Zizou Al Pacino avuga ko guhanga injyana bijyana n'uburyo bwo kuyiteza imbere

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow