Davido yanditse amateka yo kugurisha amatike ahenze
Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Davido yanditse amateka yo kugurisha amatike ahenze aho imwe yagurishwaga arenga miliyoni 18 RWF.
David Adedeje Adeleke uzwi mu muziki w’Isi nka Davido yakoreye igitaramo mu nyubako ya Barclays Centre i Brooklyn i New York harimo amatike agura amadolari ibihumbi 12,868 by’Amadolari y’Amerika ayo ararenga miliyoni 18 RWF.
Ni igitaramo cyaraye cyibaye mu ijoro ryo ku wa 31 Nyakanga cyibera muri Amerika muri Barclays Centre ijyamo abarenga ibihumbi 19.
Mu matike cyari gifite harimo agura miliyoni 18, 582, 138 RWF. Ibyo byahise bimugira umuhanzi wo muri Afurika wagurishije amatike ahenze cyane.
Icyo gitaramo kandi yitabajemo rurangiranwa mu njyana ya rap, Fat Joe aho yahawe umwanya aratarama ashimisha abakitabiriye. Cyiri mu mujyo w’ibindi bitaramo byamamaza album ye yise “5IVE” yasohoye ku wa 18 Mata 2025.
Davido yanditse amateka yo kugurisha itike y'arenga miliyoni 18RWF
What's Your Reaction?










