Icyo Israel Mbonyi yatanganje nyuma yo gutaramira muri Kenya
Umuramyi Israel Mbonyi yanejejwe n’urukundo yeretswe n’Abanyakenya yataramiye ku nshuro ya mbere.
Israel Mbonyicyambu umaze kubaka ibigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yataramiye ibihumbi by’abaturage bo muri Kenya bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama, maze avuga ko yanyunzwe n’urukundo yeretswe nabo.
Uyu muramyi wamaze kuzuza ikinyacumi aha ibyishimo abakunzi b’umuziki usingiza Imana ndetse afasha n’abatari bake gusenga, ku nshuro ya mbere yakoreye igitaramo muri Kenya, muri sitade izwi “Ulinzi Sports Complex” cyitabirwa n’abantu benshi. Ni ibintu byatumye amenya ko Abanyakenya bamufitiye urukundo.
Yaciye ku rubuga rwa X agira ati”Banyakenya, urukundo rwanyu ni urw’ukuri byanyabyo.”
Israel ukomeje kugaragaza ko icyo gitaramo azahora acyibuka; ntiyarekeye aho kuko yakomeje gusangiza abamukurikira amafoto ari muri icyo gitaramo cy’amateka. Hari aho yavuze ko abantu bacyitabiriye barenga ibihumbi 12.
Yageze ku kibuga cy’indege muri Kenya ku wa Gatatu, tariki ya 07 Kanama, yakirwa n’abantu benshi barimo n’ibitangazamakuru bitandukanye bikorera muri icyo gihugu. Bamujyana aho yaracumbitse mu buryo bw’icyubahiro, akaba kandi yararinzwe na Polisi ya Kenya.
Nyuma yo gutaramira muri Kenya, agiye gukomeza imyiteguro y’ibindi bitaramo afite muri Uganda; ku wa 23 na 25 Kanama 2024.
Israel Mbonyi yanyuzwe n'igitaramo yakoreye muri Kenya
What's Your Reaction?










