Ama G The Black arasingiza inkoko zamuguriye imodoka
Umuraperi Hakizimana Aman wamenyekanye cyane muri muzika nyarwanda nka Ama G The Black, yavuze ko ikintu yakuye mu muziki ari ukubaka izina gusa na none byamufashije mu myuga yerekejeho imbaraga ze nk'ubworozi bw'inkoko.
Uyu muraperi yakunzwe cyane mu myaka 10 ishize mu ndirimbo nka "Nyabarongo" ari kumwe na Urban Boyz, "Twarayarangije" ari kumwe na Bruce Melodie, "Ikiryabarezi" n'izindi, aganira na InyaRwanda yavuze ko mu gihe yakoraga umuziki cyane ikintu yakuyemo ari ukubaka izina.
Yagize ati "Ikintu nakuye mu muziki ni ukubaka izina.... rero ikintu nakuyemo ni ukugira abantu no kumenyekana, ku buryo n'igikorwa wakora wenda ni yo wacuruza amasogi ukavuga ngo 'Ama G Shop' ako kantu wenda kakaba kagufasha. Ariko mu buryo bw'amafaranga afatika ntacyo."
Ama G The Black ari mu bworozi bwe bw'inkoko
Ama G The Black usigaye ukora ubworozi bw'inkoko ndetse ari nabwo yashyizemo imbaraga cyane kurusha umuziki ni ubwo akiwukora, avuga ko bwamuhinduriye ubuzima ku buryo yaguze imodoka ndetse agashinga na situdiyo y'umuziki abikuye muri ubu bworozi.
Ati "Uziko inkoko zaguriye imodoka na situdiyo."
Akomeza agaragaza ko ubu bworozi nibura bumufasha kwinjiza agera kuri miliyoni 2 Rwf iyo byanze ndetse kandi bukaba bumuha amahoro kuko bituma atagaragara cyane kandi akinjiza.
What's Your Reaction?










