Indirimbo nyinshi zakunzwe ni njye wazanditse: Danny Vumbi yahishuye aho yakomoye impano yo kwandika indirimbo
Danny Vumbi wamenyekanye mu itsinda rya ‘The Brothers’ yagarutse ku isoko y’ubwanditsi bwe bw’indirimbo.
Umwanditsi akaba umuhanzi nyarwanda w’inararibonye, Semivumbi Daniel uzwi mu muziki nka Danny Vumbi yavuze ko umwuga wo kwandika indirimbo yawiyumvisemo akiri umwana biciye mu kwandika ibindi bihangano birimo imivugo.
Iyo Danny Vumbi abara amateka y’ubuhanzi bwe, wumva ubuhanzi bwo kwandika indirimbo no kuziririmba buhera mu bwana bwe.
Yashimangiye ko umwarimu we w’Ikinyarwanda ari we wavumbuye iyo mpano ye. Yagize ati:”Ibintu by’ubuhanzi narabikundaga nkiri n’umwana muto, noneho niga mu mwaka wa kabiri w’amashuri y’isumbuye nibwo umwarimu watwigishaga ururimi rw’Ikinyarwanda yakundaga kuduha imikoro yo guhanga ibintu bitandukanye birimo ikinamico, imivugo n’uturingushyo.”
“Iyo mikoro narayikoraga cyane [...] Navuga ko uwo mwarimu ari we wavumbuye impano yanjye […] maze nyuma irahama.”
Danny Vumbi yahamije ko nubwo atize ibijyanye n’ubuhanzi ariko impano yifitemo y’ubuhanzi yayigumanye.
Ati:”Nakomeje amasomo yanjye, nza kujya kwiga ubwarimu, niga kwigisha imibare (Mathematics) n’ubugenge (Physics), kandi tuzi ko ibyo by’ubuhanzi akenshi bikorwa n’abiga indimi, ariko kubera ukuntu yari impano yanjye narabigumanye, nguma mbikora umunsi ku wundi.”
Amaze gusoza amashuri yisumbuye yakomereje amasomo ye muri kaminuza ya KIE, ahita ahura n’abagenzi be bashinga itsinda yamenyekanyemo cyane rya ‘The Brothers’ mu mwaka wa 2004. Ni itsinda yarahuriyemo na Ziggy 55, na Victor Fideli.
Imikorere y’iryo tsinda igenze biguru ntege, Danny Vumbi yakoze umuziki ku giti ke ndetse akomeza n’umurimo wo kwandika indirimbo kugeza ku munsi wa none.
What's Your Reaction?










