Eminem umaze kwegukana ibihembo 15 bya Grammys yikomye ababitegura

Umuraperi wo muri Amerika Eminem yavuze ko abona abategura ibihembo bya Grammys badakoresha ubunyamwuga bakabiha abo bashaka.

Feb 3, 2025 - 18:27
Feb 3, 2025 - 19:03
 0
Eminem umaze kwegukana ibihembo 15 bya Grammys yikomye ababitegura

Marshall Bruce Mathers III uzwi mu muziki cyane cyane mu njyana ya hip-hop nka Eminem yinubiye uburyo ibihembo bya grammy bitangwamo, ngo abona bihabwa bamwe kugira ngo bakuze amazina yabo bikanahabwa abakomeye kugira ngo bikomeze bigire imbaraga.

Ibihembo bya grammys bifatwa nk’ibya mbere bikomeye ku Isi mu bishimira abagize uruhare mu iterambere ry’umuziki hirya no hino ku migabane itandukanye.

Mu ijoro ryacyeye, ubwo ni ukuva ku wa 02-03 Gashyantare 2025 byatanzwe ku nshuro ya 67 bitangirwa mu nzu y’imyidagaduro ya Crypto.Com Arena, i Los Angeles, California, Amerika. Bimaze gutangwa bamwe mu biganjemo ibyamamare banyarukiye ku mbuga nkoranyambaga bavuga uko babibonye.

Eminem we yavuze ko bitangwa mu buryo butanyuze mu mucyo. Ati:”Njye mbona ibihembo bya grammy bihabwa abo bashaka ko babihabwa. Babiha kandi abakomeye kugira ngo bakomeze bakore inkuru bikwirakwire hirya no hino n’abatabizi bakabimenya.”

“Mu by’ukuri, ntabwo babiha ababikwiye.”

Eminem atangaje ayo magambo nyuma yuko akubiswe inshuro n’umukobwa witwa Doechii, amutwara igihembo cya album nziza iri mu njyana ya rap ‘Best Rap Album’ abikesha album ‘Alligator Bites Never Heal.’

Si we gusa wamutsinze kuko na Kendrick Lamar yamutwaye icya ‘Best Rap Performance’ abifashijwemo n’indirimbo ye ‘Not Like Us.’

Nubwo yatsinzwe n’abo, ari mu baraperi babitse ibikombe byinshi bya grammy bigera kuri 15.

Kendrick Lamar ni we muraperi wigaragaje cyane muri ibyo bihembo aho yegukanye ibihembo 5 mu ijoro rimwe abifashijwemo n'indirimbo ye 'Not Like Us,' ahita agira ibyo bihembo 22. 

Ku rundi ruhande, Beyonce yongeye kwigaraza yegukana ibihembo 3 akomeza kwicara ku ntebe y'umuhanzi wa mbere watwaye ibyo bihembo byinshi mu mateka y'itangwa ry'ibyo bihembo bya grammys bingana na 35.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow