The Ben na Bruce Melodie barusha iki abandi bahanzi?

Umwaka mushya 2026, mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda, watangiranye inkuru imwe rukumbi iyobowe izindi y'igitaramo cya The Ben na Bruce Melodie.

Jan 2, 2026 - 16:16
Jan 2, 2026 - 18:20
 0
The Ben na Bruce Melodie barusha iki abandi bahanzi?

Kuva mu bato n'abakuze, abakunda imikino, n'abakurikira cyane ibivugwa muri politiki, ku mbuga nkoranyambaga, abantu bose urasanga bavuga bati njye ndi Munyakazi abandi bati ndi Tiger.

Ushobora kwibaza ngo ni iki ubundi gituma aba bahanzi bombi ari bo bihariye ibiganiro biri mu matsinda menshi y'Abanyarwanda. The Ben na Bruce Melodie bose bahuriye ku kuba bazi kugena uko uruganda rw'imyidagaduro rubafata.

Uretse iki kandi baremye n'ihangana rihoza abafana babo mu mpaka zidashira, ku buryo usanga bashobora no kuvugwaho nyamara bamaze amezi arenga 10 nta gihangano gishya bombi bafite.

Mu ijoro ryakeye mu gitaramo aba bahanzi bahuriyemo urebye mu bakitabiriye usangamo n'abahanzi bagenzi babo benshi bari bagiye kwihera ijisho.

The Ben na Bruce Melodie bose bamenye guhuza ubwamamare bwabo no kugira icyubahiro ku buryo usanga umuhanzi wese ukorera umuziki mu Rwanda yisanga agomba kumenya ibyo bakora.

Kuri aba bahanzi byarenze umuziki gusa ahubwo batangira kwiga uko bayobora uruganda rw'umuziki nyarwanda ndetse bakabibyaza n'amafaranga.

Bruce Melodie na The Ben bubatse uburyo butuma iyo bagize icyo bakora amaso yose aribo ahangwaho 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com