Mu kumenya abatsinze hitabajwe umuyobozi: Ibyahishuwe kuri Trace
Kubera imitegurire mibi y’iserukiramuco n’itangwa ry’ibihembo bya Trace, byatumye bisozwa bamwe batabihawe, bimwe mu binyamakuru bibona urutonde rw’abahawe ibihembo byandika ibisobanye, bitera urujijo abasomyi. Ni ikibazo cyakemuwe na Olivier Laouchez.
Ibihembo bya Trace byatanzwe ku wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025 i Zanzibar muri Tanzania, byasize inkuru zikivugwa bigendanye nuko byagenze nabi, bimwe mu bihembo ntibyatangwa imbona nkubone bituma bamwe bandika uko babonye abatwaye ibihembo. Umuyobozi wa Trace, Olivier Laouchez ni we watanze ukuri ku makosa yakozwe.
Mugitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare haramutse inkuru mu bitangazamakuru ivuga ko ibihembo bya Trace byagenze nabi, bifungwa bitarangiye kubera ko byatinze gutangira bizamo akavuyo hanaba ikibazo cy’umuyaga mwinshi wo ku Nyanja y’Abahinde.
Hari ibinyamakuru by’inkwakuzi byasohoye urutonde rw’abatsinze ariko bimwe birabusanya ukabona ko bidahura, dore ko n’ubundi ibyari biri gutambuka imbonankubone kuri YouTube na televiziyo byakuweho hamaze gutangwa ibihembo bibiri gusa. Umuyaga na wo utuma bitarangira.
Abantu bakomeje kuba mu rujijo gikemurwa n’umuyobozi wa Trace, Olivier Laouchez.
Uwo muyobozi yarahaye umunyamakuru Pundit urutonde ntakuka rw’abegukanye ibyo bihembo bya Trace.
Mu by’ukuri, dore abo byahawe:
-Indirimbo y’umwaka ni Tshwala Bam y’abo muri Afurika y’Epfo, Titom & Yuppe.
-Album y’umwaka yabaye HEIS y’Umunya-Nigeria, Rema.
-Indirimbo nziza yahuriwemo ni Coup du Marteau y’abo muri Cote D’Ivoire, Tam Sir & Team Paiya.
-Indirimbo ifite amashusho meza ni Meji Alabi yafatanyije na Rema bayita DND.
-Igihembo cy’umubyinnyi mwiza cyahawe uwo muri Afurika y’Epfo witwa Makhadzi.
-Icy’umuvanzi mwiza w’indirimbo cyahawe uwo muri Nigeria witwa Dj Moh Green.
-Umuhanzi mwiza wo muri Afurika wakoze ibikorwa aba icyatwa hirya no hino ku Isi yabaye Diamond Platnumz.
-Umuraperi mwiza ni uwo muri Cote D’Ivoire, Didi B.
-Icy’umuhanzikazi mwiza wo muri Afurika cyahawe Tyla.
-Icy’umuhanzi mwiza wo muri Afurika cyashyikirijwe Rema.
-Umuhanzi ukizamuka mwiza yabaye uwo muri Cote D’Ivoire, Himra.
-Umuhanzi ukora live nziza yabaye uwo muri RD Congo, Fally Ipupa.
-Utunganya indirimbo ni uwo muri Nigeria, P PRIIME.
-Icy’umuhanzi mwiza mu njyana ya kuramya no guhimbaza Imana cyahawe uwo muri Nigeria, Mercy Chinwo.
-Umuhanzi mwiza wo muri Afurika uririmba indirimbo mu rurimi rw’Igifaransa yabaye uwo muri Cote D’Ivoire, Josey.
-Umuhanzi mwiza wo mu Karere k’Afurika y’i Burengerazuba ni Ayra Starr
-Umuhanzi mwiza wo muri Afurika y’Amajyepfo ni Tyler ICU
-Umuhanzi mwiza wo mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba ni Bien Aime Baraza.
-Umuhanzi mwiza uririmba mu rurimi rw’Igipolitigali ni uwo muri Angola, Chelsea Dinorath
-Umuhanzi mwiza wo muri Tanzania yabaye Nandy
-Umuhanzi mwiza w’Umunya-Afurika uba mu Burayi yabaye uba mu Bufaransa, Joe Dwet File
-Umuhanzi mwiza uba muri Brazil ni Duquesa
-Umuhanzi mwiza wo mu birwa bya Caribbean ni Kenny Haiti
-Umuhanzi mwiza wo mu birwa byo munyanja y’Abahinde ni uwo muri La Reunion, Lea Churros
-Icy’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa cyahawe umuhanzi wo muri Nigeria, D’Banj
-Icy’umuhanzi mwiza wo muri Zanzibar cyahawe Zuchu
-Icy’uwahinduriye ubuzima imyidagaduro n’abayirimo cyahawe Umunyarwandakazi, Sherrie Silver.
Olivier Laouchez yemera ko habayemo amakosa mu birori ry'itangwa ry'ibihembo bya Trace. Bigiye kwigwaho bizakemurwe ubutaha.
What's Your Reaction?










