Zabyaye amahari hagati ya Tiwa Savage na Tyla kubera ibara ry'uruhu
Umuhanzikazi w’Umunyafrika y’Epfo, Tyla, yikomye mugenzi we w'Umunya-Nigeria, Tiwa Savage, wamusabiye imbabazi ku Banyamerika b’abirabura kubera ko yigeze kuvuga ko avangiye ibifatwa nk'irondaruhu kuri bo.
Mu 2024, ubwo Tyla yari muri Amerika yigeze kuvuga ko ari "Coloured"(uruhu rwe arukomora ku bantu babiri badahuje uruhu), ibyaje guteza impaka nyuma y'uko Abanyamerika b'abirabura babifashe nk'irondaruhu nyamara mu gihe iri ijambo ryemewe cyane muri Afurika y’Epfo ndetse rikoreshwa mu gusobanura abantu bakomoka ku bantu bavangiye.
Kubera iyo mpamvu, Tyla yakiriye ibitekerezo byinshi bibi by’Abanyamerika, cyane cyane abo mu miryango mu y’Abirabura.
Mu rwego rwo kugerageza gukemura icyo kibazo, Tiwa Savage yamusabiye imbabazi ku muryango w’Abanyamerika b’abirabura, ubwo yaganiraga na "The Breakfast Club", asobanura ko yiyumva nka mukuru wa Tyla bityo amusabiye imbabazi.
Ibyo byateje umwuka mubi mu Banyafurika y’Epfo, benshi bamushinjaga kuvuga ku muntu wabo atabanje kumenya neza inkomoko n'impamvu y'ijambo "Coloured".
Tyla nawe ubwo yari mu gitaramo cya Global Citizen Festival i New York mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko imbabazi za Tiwa nazo akeneye ndetse ati: "Mbabarira, sinicuza,". Ibi yabivuze mbere yo kuririmba indirimbo ye ‘Mr Media.’
Ibihumbi by’abantu ku mbuga nkoranyambaga muri Afurika y’Epfo basangije amashusho y’aya magambo ya Tyla, bamushimira kuba ahagaze ku bye ku bijyanye n'ibara rye ry'uruhu ndetse n'inkomoko ye.
Tyla ntakozwa ibyo gusabirwa imbabazi na Tiwa Savage
What's Your Reaction?










