Yvan Muziki mu myiteguro yo gushinga label ye

Umuhanzi umaze gukundwa mu Muziki nyarwanda cyane cyane mu njyana ya gakondo ari mu myiteguro yo gushinga label ye yitwa Muziki Entertainment ndetse no kumurika album ye.

Feb 12, 2024 - 19:11
Feb 12, 2024 - 20:23
 0
Yvan Muziki mu myiteguro yo gushinga label ye

Uyu musore wamenyekanye cyane mu ndirimbo ziri mu njyana ya gakondo ndetse akanyuzamo n'iziri mu njyana ya R&B yemeje ko agiye gushinga label ye izaba yitwa "Muziki Entertainment" bigakurikirana no gushyira hanze album ye nshya.

Aganira na Igisubizo.com, Yvan Muziki yemeje ko agiye gushinga label ye azajya afashirizamo n'abahanzi bakizamuka n'abo bakabasha kumenyekana, gusa bikaba bitaratungana neza kuko hari ibyo bagikoraho.

Avuga ko kandi afite akazi kenshi kuko afite gahunda yo kubanza kumurika iyi label no gushyira hanze album mu kwezi kwa Kanama 2024.

Yvan avuga ko yafashe iki cyemezo cyo kuba yashinga label ye mu rwego rwo kugira ngo abashe kuzamura impano zikiri ntoya zikeneye nazo kuba zakura zikamenyekana.

Yahamije ko kandi hari bamwe mu bahanzi bamaze kugirana ibiganiro ko bazakorana na Muziki Entertainment ndetse ibiganiro bikaba bikomeje no ku bandi.

Nubwo hari abo bari mu biganiro gusa ngo iyi label izaba yiganjemo abanyempano bakizamuka.

Yvan avuga ko kuririmba ndetse no gukora akazi ka Management icyarimwe bitazamugora nkuko bamwe babivuga kuko azaba afite ikipe bafatanya bityo ko bitazabangamira umuziki we ku buryo yareka kuririmba.

Album yitegura gushyira hanze yitwa "Inganzontahangarwa" izaba igizwe n'indirimbo 14 ziri mu njyana ya gakondo n'izindi zitandukanye, kuri ubu hamaze gusohoka indirimbo umunani muri zo.

Yvan aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yitwa "Mutima" avuga ko ari impano yageneye abantu ku munsi w'abakundana uba ku wa 14 Gashyantare buri mwaka ku isi hose nk'uko yari yarabisabwe n'abakunzi be.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow