Twabanye mu y'icyumba kimwe! Amarangamutima ya Marioo wahaye inzu Mama we

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Marioo yahaye inzu Mama we anaboneraho umwanya wo kuvuga ubuzima bubi babanyemo. Aho babaga mu nzu y'icyumba kimwe.

Mar 12, 2025 - 15:06
Mar 12, 2025 - 15:19
 0
Twabanye mu y'icyumba kimwe! Amarangamutima ya Marioo wahaye inzu Mama we

Omary Ally Mwanga uzwi mu muziki nka Marioo akaba umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki wa Tanzania no mu karere k'Afurika y'i Burasirazuba, yatangaje ko yahaye inzu nziza mama we bacanye mu bihe biruhije.

Mu mashusho yasakaje ku mbuga nkoranyambaga agaragazamo iyo nzu nziza igezweho inafite igipangu cyubakishije sima.

Ayo mashusho yayakurikije amagambo agira ati:"Ndibuka ko umuryango wacu wose twabanye mu nzu y'icyumba kimwe twakodeshaga ibihumbi 15 (15,000) ku kwezi."

"Nizeye ko uzishimira kuba muri iyi nzu. Kuva mu buto watweretse urukundo. Imana ikomeze iguhe kubaho, ibyiza bigari biri imbere."

Abikoze nyuma yo gukora cyane mu muziki asohora album"The Godson" yagaragayeho abahanzi barimo Kenny Sol, Element Eleeeh, Bien Aime na King Promise.

Uyu mugabo kandi aherutse gukorana indirimbo na The Ben bise "Baby" yanasohotse kuri album ye (The Ben), "Plenty Love."

Ubunshuti bwa Marioo na The Ben bumaze kuvamo indirimbo "Baby" iri mu zigezweho mu karere k'Afurika y'i Burasirazuba

Marioo yabyaranye na Paula Kajala

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow