Shakira yahishuye ikimumara agahinda yatewe n’uwo batandukanye, Gerard Pique

Umuhanzikazi Shakira watandukanye n’umugabo we, Gerard Pique bari babanye imyaka 11, yavuze ko bamaze gutandukana yarwaye indwara y’agahinda gakabije ariko yaje kuvumbura umuti wayo.

Oct 25, 2024 - 08:41
Oct 25, 2024 - 14:47
 0
Shakira yahishuye ikimumara agahinda yatewe n’uwo batandukanye, Gerard Pique

Shakira wakunzwe mu ndirimbo ‘Waka Waka’ yakoreshejwe mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2010, yavuze ko amaze gutandukana n’umukunzi we, Gerard Pique, yagize ikibazo cy’indwara y’agahinda gakabije, ariko ngo yasanze umuti wayo ari ukwandika indirimbo.

Mu nkuru yasohotse mu gitangazamakuru ‘GQ Spain’ yagaragarijemo ko umuzingo we w’indirimbo (album) yise “Women Don’t Cry Anymore’ yakoze imyaka yose irindwi wamubereye umuti wo kwivura ibyo yahuriye na byo mu rukundo.

Yagize ati:”Nyuma y’amezi menshi ntandukanye n’umukunzi wanjye, narigunze ndarira ariko agahinda kashize ntangiye kwandika indirimbo.”

“Ubwo buryo bwo kwandika indirimbo bwabaye intangiriro yo gukira ibikomere natewe n’urukundo. Agahinda gakabije ni ikintu kinini cyuzuyemo impinga n’ibibaya.”

Yagaragaje ukuntu gutandukana na Pique byamugizeho ingaruka mu bijyanye n’urukundo. Ati:”Ntabwo ari kimwe na mbere. Gutandukana na Pique byarambabaje cyane, byaranyangije kubijyanye n’amarangamutima yanjye ku buryo natakarije ikizere abandi, numva abagabo bose ari kimwe; bameze nka Pique baza mu buzima bwawe bakabwangiza bagahita bigendera.”

Muri Nyakanga 2024 yabwiye ‘Rolling Stone’ ko iryo tandukana ryamugizeho ingaruka mu mitekerereze atigeze agira mu myaka yatambutse. Ati:”Ububare numvise nyuma yo gutandukana na Pique, nibwo nagize bukomeye mu buzima bwanjye bwose, bwatumye kandi mara iminsi ntakora.”

Yakomeje avuga ko urugendo rwo gukira ibikomere by’urukundo ari rurerure. Ati:”Urugendo rwo gukira ni rurerure. Bizamfata imizingo myinshi y’indirimbo kugira ngo nkire.”

Ibyo bivuze ko atarakira agikomeje kwivura. Ni ibintu bizamufata igihe kinini  kiri hejuru yo gukora umuzingo umwe.

Shakira yabanye n’umugabo we wari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’ikipe y’igihugu cya Esipanye, Pique imyaga igera kuri 11 mbere yuko bahamya ko batandukanye mu mwaka wa 2022. Byavuzwe ko intandaro y’itandukana ryabo ari ugaca inyuma; Pique ngo yafashwe kenshi ari guca inyuma Shakira bituma ahitamo (Shakira) gutandukana na we.

Batandukanye bamaze kubyarana abana babiri b’abahungu; Milan na Sasha.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow