Tanasha Donna yakiriye umubyeyi wa Diamond Platnumz bagacishijeho

Umuhanzikazi wo muri Kenya, Tanasha Donna, yongeye guhura n’umubyeyi w’uwahoze ari umukunzi we Diamond Platnumz, ibintu byashimishije benshi mu bakunzi babo.

Mar 26, 2026 - 09:26
Mar 26, 2026 - 09:29
 0
Tanasha Donna yakiriye umubyeyi wa Diamond Platnumz bagacishijeho

Ibi byabaye ku wa 25 Werurwe 2026, ubwo Mama Dangote wari kumwe na Esma Platnumz n’abana be bageraga i Nairobi ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Tanasha yishimiye kwakira Esma, amubaza ku mwana we Naseeb Junior, wari uryamye icyo gihe. Nubwo Esma yabanje gutebya amubwira ko atamuhobera, nyuma yaje kumusanganira barahoberana mu byishimo byinshi.

Icyatunguranye kurushaho ni uko Tanasha atari azi ko Mama Dangote na we yari yaje. Esma yamusabye guhindukira, ahita abona nyina wa Diamond yicaye aho hafi, bituma atungurwa cyane ahita yirukira kumuhobera.

Tanasha yavuze ko atari abyiteze, ati: “Sinari nzi ko ari hano, byarantunguye cyane.” Yongeyeho ko yishimiye kwakira umuryango wa Diamond mu rugo rwe.

INDI NKURU WASOMA : Dore ibyo ukwiye kumenya kuri FIFA Series 2026 igiye gukinirwa i Kigali 

Mbere y’uku guhura, Esma yari yatangaje ko afitanye “ikibazo” na NJ kuko ngo yamuhaye amasezerano menshi atubahirije ubwo yari yasuye Tanzania, ariko yiyemeje kuzayubahiriza kuko “isezerano ari ideni.”

Ku mbuga nkoranyambaga, abakunzi babo bagaragaje ko bishimiye kubona uyu muryango wongeye guhura, benshi bavuga ko umuryango wa Diamond ukunda cyane Tanasha nubwo batakiri kumwe nk’abakundana.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow