Dore ibyo ukwiye kumenya kuri FIFA Series 2026 igiye gukinirwa i Kigali
U Rwanda rugiye kwakira irushanwa mpuzamahanga rya ruhago rya FIFA Series 2026, rizahuza amakipe atandukanye aturuka ku migabane itandukanye, mu mikino iteganyijwe kuva ku wa 26 kugeza ku wa 31 Werurwe 2026.
Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rigiye gukinwa ku rwego runini nk'uru, aho u Rwanda ari rwo rwonyine rwatoranyijwe kwakira amatsinda abiri yose. Ibi bigaragaza urwego igihugu kimaze kugeraho mu kwakira amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga.
Irushanwa rya FIFA Series ryatangijwe na FIFA mu 2022, rigamije gufasha amakipe y’ibihugu kubona imikino mpuzamahanga myinshi, cyane cyane ayakunze kudahura n’andi aturuka ku yindi migabane.
Muri iri rushanwa, amakipe umunani yashyizwe mu matsinda abiri. Itsinda rya mbere ririmo u Rwanda, Kenya, Estonia na Grenada, mu gihe irya kabiri rigizwe na Tanzania, Aruba, Liechtenstein na Macau.
Imikino yo mu itsinda rya kabiri izabera kuri Kigali Pelé Stadium, aho ku wa 26 Werurwe hateganyijwe imikino ibanza irimo uzahuza Aruba na Macau saa saba n’igice z’amanywa, hagakurikiraho Tanzania na Liechtenstein saa kumi n’igice.
Itsinda rya mbere rizakinira kuri Amahoro Stadium, aho u Rwanda ruzatangira rukina na Grenada ku wa 27 Werurwe saa tatu z’ijoro, mu gihe Kenya izaba yakinnye na Estonia mbere yaho.
Iri rushanwa rizakinwa mu buryo bwa kamarampaka (knockout), aho amakipe azabanza gukina imikino ibiri gusa, hakazakurikiraho iyo guhatanira umwanya wa gatatu ndetse n’umukino wa nyuma.
INDI NKURU WASOMA : Hatangajwe ibishya ku rupfu rw’umusore wigaga muri Tumba College n’umukobwa wari wamusuye
FIFA ivuga ko iri rushanwa rigamije guhuza imikino ya gicuti n’irushanwa nyirizina, bityo rikaba rifasha amakipe kwitegura amarushanwa akomeye mu buryo burushijeho kunoza ubuhanga n’imitegurire.
Ku Rwanda, kwakira iri rushanwa ni amahirwe yo kwiyereka amahanga, ndetse no guha abakunzi b’umupira w’amaguru amahirwe yo kureba amakipe atandukanye bakunze kubona kuri televiziyo gusa.
What's Your Reaction?










