Ni ku mbuga nkoranyambaga! Uko Lorenzo yahuye na Sam Karenzi
Umunyamakuru Lorenzo Musangamfura yahishuye inzira yamugejeje ku wamuhaye akazi, Sam Karenzi amukuye i Musanze.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04 Kanama 2025, nibwo Lorenzo Musangamfura yahawe ikaze kuri SK FM ya Sam Karenzi, ahamya ko ari we wamuhaye akazi bwa mbere mu itangazamakuru.
Yagize ati:"Sam Karenzi ni we muntu wa mbere wanyizereyemo ampa amahirwe yo kumpa akazi ansanze i Musanze."
"Nakoreraga i Musanze kuri radio yaho nimenyereza umwuga w'itangazamakuru mu mwaka wa 2020, ashima ibyo nandikaga ku mbuga nkoranyambaga, turavugana turahura. Nyuma aza kumpamagara ngo ninze i Kigali dukorane kuri FINE FM. Naraje dukorana igihe gito, nyuma nza gusubira muri RBA. Ndamushimira."
Sam Karenzi yemeye ko yabanje kumukundira ibyo yatangazaga ku mbuga nkoranyambaga, nyuma aza kumwumva, yumva ameze neza bijyanye n’ibyo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga n’uburyo avugamo.
Lorenzo yamaze kugaruka mu maboko ya Sam Karenzi amukuye kuri RBA, amuzana kuri radio ye yitwa SK FM.
What's Your Reaction?








