Amasezerano ya Arsenal na Visit Rwanda ntazongerwa
Ikipe ya Arsenal n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) bemeranyije kurangiza ubufatanye bwabo bw’imyaka umunani muri gahunda ya Visit Rwanda azasozwa muri Kamena 2026.
Arsenal na RDB bagaragaza ko barengeje intego bari bihaye muri ubu bufatanye mu guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo burambye, gushishikariza abantu barenga miliyoni gukurikirana no gusura u Rwanda, no gushyiraho urufatiro rukomeye rwo guteza imbere ubukerarugendo bw’igihugu.
Ubu bufatanye bwafashije mu kwerekana ubwiza karemano bw’u Rwanda kandi butuma ubukerarugendo bukura cyane. Abashyitsi basura igihugu bageze kuri miliyoni 1.3 mu 2024, naho amafaranga avamo agera kuri miliyoni 650 z’amadolari ya Amerika, byiyongereyeho 47% ugereranyije n’igihe ubufatanye bwatangiriye.
Ibikorwa bikomeye byaranze ubu bufatanye birimo umunsi wa Rwanda Heritage Day wabereye kuri Sitade ya Emirates, n’ingendo zakozwe n’umuryango mugari wa Arsenal n'abarimo Alex Scott, Mathieu Flamini, Bacary Sagna, Jurrien Timber, Caitlin Foord, Katie McCabe na Laia Codina. Bose basuye ibyiza nyaburanga by’u Rwanda birimo nk'ingagi zo mu Birunga, Pariki ya Akagera, ndetse bitabira n’igikorwa ngarukamwaka cyo Kwita Izina.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, ndetse na Richard Garlick uyobora Arsenal bagaragaje ko buri ruhande rwishimiye ibyagezweho muri iyi myaka umunani ishize.
Jean-Guy Afrika akomeza agaragaza bazakomeza gukomeza gukorana n’itsinda rya Kroenke Sports & Entertainment ifite Arsenal binyuze mu bufatanye bushya na Los Angeles Rams na So-Fi Stadium, na bwo mu bikorwa bya Visit Rwanda.
Arsenal na RDB muri gahunda ya Visit Rwanda batangiye gukorana mu 2018
What's Your Reaction?










