Hatangajwe ibishya ku rupfu rw’umusore wigaga muri Tumba College n’umukobwa wari wamusuye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje imyirondoro y’abantu babiri basanzwe bapfuye mu nzu imwe mu Karere ka Rulindo, ku wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2026, runatanga amakuru mashya ku byakekwaho kuba byarabaye.

Mar 25, 2026 - 12:52
Mar 25, 2026 - 12:56
 0
Hatangajwe ibishya ku rupfu rw’umusore wigaga muri Tumba College n’umukobwa wari wamusuye

Abo ni Irakoze Angelo w’imyaka 20, wari umunyeshuri muri Rwanda Polytechnic ishami rya Tumba College, ndetse na Ingabire Samanta w’imyaka 19, wigaga mu mashuri yisumbuye.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko hakekwa ko Irakoze yaba yarateje urupfu rwa Ingabire mbere yo kwiyambura ubuzima.

INDI NKURU WASOMA :USA: U Rwanda rwashyize umucyo ku byo gushamiranira na DRC muri Hotel 

Yagize ati: “Impamvu nyayo yaba yarateye ibi ntiramenyekana, iperereza riracyakomeje. Hari kandi amakuru y’uko aba bombi bashobora kuba barapfuye ku wa 23 Werurwe 2026.”

RIB yasabye abaturage, by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga, kwirinda gukwirakwiza amakuru atizewe cyangwa gutanga ibitekerezo bidafite gihamya, kuko bishobora kubangamira iperereza riri gukorwa.

Yagize iti: “Turasaba abantu kwitwararika mu gutangaza amakuru, bagategereza ibyemezo by’inzego zibishinzwe.”

Uru rwego rwanihanganishije imiryango yabuze ababo, rugaragaza ko ruri gukora ibishoboka byose kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.

Aya makuru akurikiye itangazo rya mbere ryari ryatanzwe na RP-Tumba College, ryemeje ko umwe mu bapfuye yari umunyeshuri waryo.ImageImage

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow