Kwibuka 31: Ubutumwa umusizi Rumaga na Marina baha urubyiruko
Umusizi Rumaga Junior n'umuhanzikazi Marina ni bamwe mu bamaze kumenyekana batanze ubutumwa muri iki gihe cyo Kwibuka ku ncuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ,aho bose bahuriza ku kubwira urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n'ipfobya ryayo.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Mata Abanyarwanda n'Isi batangiye icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 y'ibikorwa byo kwibuka ku ncuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abahanzi batandukanye batanze ubutumwa bw'ihumure ariko banatanga ubwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ipfobya ryayo.
Mu butumwa umusizi Rumaga yatambukije ku mbuga nkoranyambaga yifatanyije n'Abanyarwanda muri ibi bihe anakangurira abakoresha imbuga nkoranyambaga kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikunda kugaragara kuri izi mbuga.
Yagize ati:"Nifatanyije n'Abanyarwanda muri bihe. Rubyiruko cyane cyane mwe mukoresha imbuga nkoranyambaga ndabasaba kudaceceka, kutarebera, kutareka hari abandi baturusha gusobanura amateka yacu kuko nitwe tuyazi kubarusha."
"Twese muze duhashye ingengabitekerezo ya Jenoside. Twibuke twiyubaka."
Umuhanzikazi Marina na we yakanguriye urubyiruko kuzirikana amateka y'igihugu ruharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yagize ati:"Mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, nifatanyije n'Abanyarwanda muri rusange."
"Muri iki gihe hari abahakana ndetse bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ndasaba urubyiruko by'umwihariko urukoresha imbuga nkoranyambaga kudaceceka. Twese muze turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside. Twibuke twiyubaka."
Icyumweru cy'icyunamo cyatangijwe kuri uyu wa 07 Mata cyizasozwa ku wa 13 Mata 2025 ariko hakomeze ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizakorwa muri iyi minsi 100.
Marina yakanguriye urubyiruko kwamagana ingengabitekerezo ya jenoside
Umusizi Rumaga yavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kugira uruhare mu kuvuga amateka ya nyayo y'igihugu
What's Your Reaction?










