Ejo hazaza harakemangwa! Elon Musk yigurishijeho urubuga rwe rwa X

Umunyemari, Elon Musk yavuze ko yamaze kugurisha urubuga rwe rwa X rwahoze ari Twitter ku kindi kigo cye cyitwa “xAI” agera kuri miliyari 45 z’Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mar 29, 2025 - 11:57
Mar 29, 2025 - 16:59
 0
Ejo hazaza harakemangwa! Elon Musk yigurishijeho urubuga rwe rwa X

Elon Musk ufatwa nk’umuherwe wa mbere ku Isi bigendanye n’amafaranga atunze arenga miliyari 300 z’Amdolari, yaciye ku rubuga rwa X avuga ko yarekuye agurisha urubuga rwe rwa X ku kindi kigo cye cya xAI, ibyo bigo byose bibarirwa arenga miliyari 110 z'Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

 Mbere yo kureba ubwo butumwa bwa Elon Musk, xAI (x Artificial Intelligence) ni ikigo cya Elon Musk gikora mu bijyanye n’ubwenge bw’ubukorano bwa Grok cyahanzwe mu mwaka wa 2023, gihangana n’ibindi nka ChartGPT cyangwa se DeepSeek. Uwo muherwe ajya akunda kwikomanga ku gatuza akavuga ko urwo rwe ruruta izo zindi zose.

Muri ubwo butumwa Elon Musk yatambukije ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 28 Werurwe 2025, yatunguranye avuga ko xAI yamuguriye X. xAI yahise ibarirwa agera kuri miliyari 80 naho X ibarirwa agera kuri miliyari 33 ziri munsi ya miliyari 44 yaruguze mu mwaka wa 2022. Gusa we yavuze ko hari izindi miliyari 12 z’Amadolari y’Amerika zasigaye nk’umwenda, ubwo yose hamwe agera muri miliyari 45 z’Amadolari.

Elon Musk yagize ati:”Uyu munsi, twateye intambwe yo guhuza ibigo. Iryo huzwa rizatanga serivisi nziza n’ubunararibonye ku bihumbi bibikurikira. Biracyakorera mu mujyo wo gushaka ukuri no kuzamura ubwenge.”

Umuyobozi wa X, Linda Yaccarino we yatangaje ibinyuranije n’ibyo abantu bitegaga ko yatangaza. Ati:”Ejo hazaza ntabwo ari heza.”

Nyuma y’ubwo butumwa yaje kongera kwigarura agira ati:”Iyi ni intambwe nziza kuri twe.”

Umwarimu mu ishuri rya Columbia Law School, Eric Talley yabwiye The New York Times ko icyo gikorwa xAI yakoze ari cyiza cyane kuko ibigo byombi bizahuriza hamwe imbaraga bitange serivisi mu buryo bwihuse, byamamarizanye, bitezanye imbere imari yabyo yiyongere.

Elon Musk yahamije ko yaguze urubuga rwa Twitter agera kuri miliyari 44 z’Amadolari y’Amerika mu Ukwakira 2022, nyuma mu mwaka wa 2023 aruhindura X. Ubu rwageze mu biganza by’ikindi kigo cye cya xAI.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow