Imigenzo ya gipagani mu ya gikirisitu: Abapapa bo muri Afurika bayoboye Kiliziya Gatolika
Mu gihe hari gutegura amatora ya Papa mushya uzasimbura Papa Francis uherutse kwitaba Imana, hari abari guha amahirwe Abakaridinali bo muri Afurika ko havamo umwe wakwegukana inkoni y'ubushumba bwa Kiliziya Gatolika, abababanjirije bo kuri uyu mugabane bose basize bakoze bimwe mu bikigenderwaho.
Uwasesenguye amateka y'uko Abapapa bagiye basimburanwa akaba umwarimi muri Kaminuza ya Kean (Kean University) muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Prof Christopher Bellito yahishuye ko hari Abapapa batatu bakomotse muri Afurika y'Amajyaruguru ubu hazwi nko muri Tunisia, Libya na Algeria. Buri umwe muri bo yasize umwihariko muri Kiliziya Gatolika ku Isi.
Prof Christopher Bellito yabwiye BBC ko amateka avuga ko Afurika yo ruguru y'Ubutayu bwa Sahara muri Bibiliya yari ipfundo ry'ubukirisitu bwa cyera. Muri icyo gice kandi hageraga ubwami karundura bwa Roma.
Ku bw' ibyo rero, abaturage bo muri icyo gice bafatwaga nk'ababo. Havuye n'ababaye Abashumba ba Kiliziya Gatolika.
Ubwami bwa Roma bumaze gusenyuka hahise hamera nkahagiye mu gicuku ku Idini rya Gatolika, nta Mupapa wongeye kuva kuri uyu mugabane w'Afurika, ni byo bitumye hashize imyaka irenga 1500 nta we uhava.
Umupapa wa mbere wakomotse muri Afurika ni:
Papa Victor I
Papa Victor I yayoboye Kiliziya Gatolika kuva mu mwaka wa 189 ageza mu mwaka wa 199.
Papa Victor I bivugwa ko yaba yarakomokaga mu bwoko bw' abitwa aba-Berber bo muri Afurika y'Amajyaruguru. Yabaye Papa mu gihe abayobozi ba Roma bahohoteraga abaturage babahatira kuramya Imana z' Abaroma.
Azwi cyane kuba yarashyizeho ko Abakirisitu bizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika ku Cyumweru aho kuba ku wundi munsi w'icyumweru.
Mu kinyejana cya kabiri, Abakirisitu bizihizaga Pasika ku minsi itandukanye bamwe bakawizihiza ku Cyumweru bemera ko Yesu/Yezu yazutse kuri uwo munsi abandi bagahindagura.
Yakoresheje itegeko ahamagaza Abasenyeri bose bemeranya ko uwo munsi uzajya wizihizwa ku Cyumweru.
Papa Victor I ni we watangije ururimi rw' Ikilatini nk'ururimi rusange rwa Kiliziya Gatolika ku Isi ruza rusimbura urw'Ikigereki.
Yabihinduye gutyo kubera ko yivugiraga Ikilatini cyanavugwaga cyane mu gace k'iwabo muri Afurika y'Amajyaruguru.
Papa Miltiades
Uyu Papa Miltiades yayoboye Kiliziya Gatolika kuva mu mwaka wa 311 ageza mu mwaka wa 314. Bihamywa ko yavukiye ku mugabane w'Abirabura, Afurika.
Ku ngoma ya Papa Miltiades ubukirisitu bwarakwiriye cyane ku Isi. Yaje kuyobora hari hashize igihe abatari bake bahozwa ku ngoyi ngo bemere kuyoboka ubukirisitu, abenshi bari baremeye kuyoboka aza hari umubare munini wabo.
Papa Miltiades ni we wagize ingoro yemewe yahawe n'Umwami w'Abami wa Roma, Constantine.
Uyu mwami kandi yamuhaye uruhushya rwo kubaka Bazilika ya Lateran akaba ari rwo rusengero rushaje kurusha izindi i Roma, Butaliyani.
Ruruta izindi zose z' i Vatican aho Abapapa b'iki gihe baba ndetse bakanakorera imirimo yabo ya buri munsi, ariko barayubaha (Lateran) ko iriyo nkuru cyane.
Papa Gelasius I
Amateka abarwa na Prof Christopher Bellito avuga ko nubwo bivugwa ko Papa Gelasius I atavukiye muri Afurika ariko afite inkomoko muri Afurika y'Amajyaruguru ngo ni we Papa wa nyuma wo muri Afurika watorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika.
Uyu yayoboye kuva mu mwaka wa 492 kugeza mu mwaka wa 496.
Azwiho kuba yaramenyekanye nk'Uwungirije Kristu bivuze ko ahagarariye Kristu ku Isi.
Papa Gelasius I yavuze ko ubutegetsi bwa Kiliziya bufite isoko ku Mana, na yo igatanga ubuyobozi kuri Leta, ibyakumvwa nk'aho Kiliziya Gatolika iri hejuru ya Leta.
Ni we washyizeho umunsi w'abakundana "St Valentin" ashimangira ko uzajya wizihizwa ku wa 14 Gashyantare buri mwaka kugira ngo hazirikanwe Mutagatifu Valentin wishwe yari yarakomeje gusezeranya abakundana mu ibanga kandi byari byaraciwe n'Umwami w'Abaroma, Claudius II.
Byavuzwe ko uwo munsi wa St Valentin wakomowe ku birori by'urukundo n'imigenzo y'uburumbuke y'Abaroma yamenyekanye nka Lupercalia, ibyo byatumye Papa Gelasius I ashinjwa guhindura imihango ya gipagani iya gikirisitu.
Prof Christopher Bellito avuga ko ntawamenya uko abo Bapapa basaga kuko icyo gihe batagenderaga ku ruhu ahubwo bagenderaga ku bwoko.
Impamvu itangwa kuba nta wundi mupapa wo muri Afurika uratorwa nyuma yabo ngo bijyana n'uburyo batoramo Papa bufite umwihariko w'Abataliyani.
Imibare igaragaza ko ubukirisitu bwagutse cyane muri Afurika, harabarurwa Abakirisitu bo muri Kiliziya Gatolika bagera kuri miliyoni 281 bangana na 20% by'Abagatorika bari hirya no hino ku Isi.
Hari abahabwa amahirwe yo kuvamo Papa bo muri Afurika. Abo ni Fridolin Ambongo Besungu wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Peter Kodwo Appiah Turkson wo mu gihugu cya Ghana na Robert Sarah wo mu gihugu cya Guinea.
Nyuma y'imyaka irenga 1500 nta Mupapa wo muri Afurika, Abagatolika baho bafite icyizere ko abo Bakaridinali bashobora gutanga umwe muri bo akaba Papa uzasimbura Papa Francis.
What's Your Reaction?










