Nigeria: Abakora uburaya bagiye kujya batanga umusoro
Leta ya Nigeria yatangaje ko abakora uburaya (bamenyerewe nka runs girls cyangwa se Ashawo girls) bazajya batanga imisoro hakurikijwe amategeko mashya.
Ibi ni ibyatangajwe na Oyedele, umuyobozi wa komite ya Peresidanse ishinzwe ivugurura rya politiki y’imisoro n’amasosiyete ashinzwe imisoro. Yavuze ibi mu kiganiro cyabereye mu Itorero rya Redeemed Christian Church of God, City of David, i Lagos.
Uyu muyobozi yaragize ati: "Umuntu ukora uburaya, ajya gushaka abagabo baryamana. Uzi ko iyo ari serivisi aba atanze. Bazajya batanga umusoro kuri iyo serivisi."
Yakomeje asobanura iby'ayo mategeko mashya muri iki gihugu, ku nkomoko y’amafaranga yaba agomba gutangirwa umusoro cyangwa atawutanga.
Yagize ati: "Icyo amategeko abaza ni uko winjije amafaranga. 'Wagiye uyabona utanze serivisi cyangwa wagurishije ikintu?' Niba ari byo, ugomba gutanga umusoro."
Yakomeje asobanura ko amafaranga umuntu yakoherereza nk'abavandimwe, inshuti cyangwa abandi bantu mu buryo bw'impano, azajya asonerwa.
Iby'ayo mategeko mashya muri Nigeria, bikubiye mu itegeko rishya Perezida Bola Tinubu yayashyizeho umukono ku wa 26 Nyakanga 2025.
What's Your Reaction?










