Trump yararusimbutse! Dore urutonde rw’Abaperezida b’Amerika bazize iraswa, abandi bararusimbuka
Guhera mu mwaka wa 1865, bamwe mu Baperezida b’ Amerika bagiye bazira iraswa. Mugiye kugezwaho abo bayobozi bose bapfuye bazira isasu n'abandi basimbutse iryo raswa.
Mbere yuko ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nyakanga 2024 harashwe uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump, wari uri mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora icyo gihugu ariko Imana igakinga ukuboko, ntahitanwe n’iryo raswa, amateka yaho avuga ko mu bihe bitandukanye hari abandi Baperezida bishwe bazize iraswa abandi bagira amahirwe ntibahitanwa n’abo bakoresheje isasu.
Tugiye kwifashisha “Associated Press, (AP)” turebe icyo amateka atubwira ku Baperezida b’Amerika bazize iraswa n’abarusimbutse.
ABRAHAM LINCOLN
Uyu yabaye Perezida w’Amerika wa 16, aba na Perezida wa mbere w’icyo gihugu wishwe arashwe. Yarashwe inyuma ku mutwe na John Wikes Booth ku wa 14 Mata 1865, yarasiwe mu kirori cy’urwenya ‘Our American Cousin’ cyari cyabereye mu mujyi wa Washington. Ni ikirori yari yitabiranye na madamu we, Mary Todd Lincoln.
Amaze kuraswa yahise yihutanwa mu nzu bagerageza kumwitaho, ariko biba iby’ubusa aratabaruka.
Haketswe ko yaba yarazize igikorwa yari yarakoze mu myaka 2 yaritambutse cyo gukuraho ubucakara bwakorerwaga abirabura. Abazungu baramurakariye ko yanze ko bakomeza ubucakara. Yahaye ubwigenge abirabura bari barabaye abacakara muri Amerika.
Yasimbuwe n’uwari umwungirije (VICE-PRESIDENT), Andrew Johnson.
Uwamwivuganye Booth bamusanze yihishe i Bowling Green muri Virginia bamwica bamurashe ku wa 26 Mata 1865.
JAMES GARFIELD
Yabaye Perezida wa 20 w’Amerika., aba Perezida wa kabiri wishwe arashwe, nyuma yuko yaramaze amezi atandatu agizwe Perezida. Yarashwe na Charles Guiteau ku wa 02 Nyakanga 1881, i Washington.
Bagerageje kumwitaho ariko biranga yitabye Imana muri Nzeri 1881.
Yasimbuwe n’uwari umwungirije, Chester Arthur.
Uwamwishe Guiteau, yishwe anyonzwe muri Kamena 1882.
WILLIAM McKINLEY
McKinley yabaye Perezida w’Amerika wa 25. Igihe yaramaze gutangira imbwirwaruhame i New York, ku wa 06 Nzeri 1901, yagiye mu bantu atangira kuramukanya na bo, hari umugabo wahise amurasa amasasu abiri mu gatuza, bamushakira ubuvuzi bwihuse ariko birangira yitabye Imana ku wa 14 Nzeri 1901.
Yishwe yaramaze amezi atandatu ya manda ya kabiri yo kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Yasimbuwe n’Uwari Umwungirije, Theodore Roosevelt.
Uwitwa Leon F. Czolgosz wari ufite imyaka 28 warutuye i Detroit, ni we wemeye ko yivuganye McKinley, ahita akatirwa urw’urupfu, yishwe yicajwe mu ntebe y’amashanyarazi, aramwivugana ku wa 29 Ukwakira 1901.
FRANKLIN D. ROOSEVELT
Franklin yabaye Perezida w’Amerika wa 32. Muri Gashyantare 1933, igihe yararimo aratangira imbwirwaruhame i Miami, ari mu modoka ifunguye, uwitwa Guiseppe Zangara yararashe ariko Imana ikinga ukuboko Perezida Franklin ntiyafatwa n’ayo masasu, nta nubwo yakomerekeyemo.
Ayo masasu yivuganye Meya wa Chicago, Anton Cermark.
Zangara wahamwe n’icyo cyaha yakatiwe urw’urupfu.
HARRY S. TRUMAN
Truman yabaye Perezida w’Amerika wa 33. Mu Ugushyingo 1950, Truman yari muri Blair House hafi ya White House, abagabo babiri barasa urufaya rw’amasasu ariko ntiyamufata, birangira atanakomerekeyemo.
Ni iraswa ryahitanye Umupolisi n’Uwacungaga White House, naho Abapolisi babiri barakomereka.
Oscar Callazo ni we wahamwe n’icyo cyaha bamukatira urw’urupfu. Mu mwaka wa 1952, Truman yamuhinduriye igifungu akigira icya burundu mu munyururu.
Uyu Oscar yarekuwe mu mwaka wa 1979 na Perezida Jimmy Carter.
JOHN F. KENNEDY
F. Kennedy yabaye Perezida w’Amerika wa 35. Mu Ugushyingo 1963, yakoreye uruzinduko i Dallas araraswa, ahita yihutanwa mu bitaro ‘Parkland Memorial Hospital’ birangira ariho yitabiye Imana.
Yasimbuwe n’Uwari Umwungirije, Lyndon B. Johnson.
Haketswe uwitwa Lee Harvey Oswald. Uyu Oswald bamujyanye ku cyicaro cya Polisi i Dallas, uwitwa Jack Ruby waje abirukira yahise arasa Oswald, aba aramwivuganye.
GERALD FORD
Ford yabaye Perezida w’Amerika wa 38. Igihe yaragiye i California, uwitwa Fromme yagerageje kumurasa ariko Imana ikinga ukubona amasasu ntiyamufata.
Froome yarakatiwe arekurwa mu mwaka wa 2009.
Hari undi washatse kumwivuganira kuri hoteli iherereye i San Francisco witwa Sara Jane Moore birangira atamwishe. Uyu yarafunzwe arekurwa mu mwaka wa 2007.
RONALD REAGAN
Uyu yabaye Perezida w’Amerika wa 40. Igihe yari mu mujyi wa Washington D.C yarashwe na Hinckley Jr wari mu kivunge cy’abantu.
Muri Werurwe 1981, Reagan yaravuwe.
Hinckley yatawe muri yombi, arekurwa mu mwaka wa 2022.
GEORGE W. BUSH
W. Bush yabaye Perezida w’Amerika wa 43. Mu mwaka wa 2005, igihe yarari i Tbilisi ari kumwe na Perezida wa Georgia, Mikhail Saakashvili, bajugunyweho gerenade igwa imbere yabo ariko iyo gerenade ntiyashwanyuka.
Hatawe muri yombi Vladimir Arutyunian, akatirwa igifungo cya burundu.
THEODORE ROOSELT
Uyu Theodore wigeze kuba Perezida w’Amerika, mu mwaka wa 1912 yarasiwe i Milwaukee, birangira adahitanwe n’iryo raswa.
ROBERT F. KENNEDY
Mu mu mwaka wa 1968, i Los Angeles, Robert F. Kennedy ari mu baturage mu mujyo wo gushaka ukuntu yakwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ahagarariye ishayaka ry’Abademokarate yararashwe yitaba Imana.
Kenndedy wari Umusenateri wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ukomoka i New York, yiishwe hashize imyaka itanu(5) hishwe umuvandimwe we, Perezida John F. Kennedy.
Sirhan ni we wahamwe n’icyo cyaha cyo kwivugana Robert F. Kennedy akatirwa igihano cy’urupfu ariko cyaje guhindurwamo icya burundu mu munyururu. Sirhan yakomeje gushaka abantu bamusinyira ngo abone uko yarekurwa, ariko byamaganiwe kure umwaka ushize.
What's Your Reaction?










