KENYA: POLISI YISHE UMWE MU BIGARAGAMBYA
Umuntu umwe yishwe arashwe na Polisi ya Kenya mu myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Nanyuki, aho abaturage bari bateraniye kwamagana gahunda yo kubaka ikigo Amerika ishaka gushyira muri Kenya kizajya cyakira Abanyamerika bakekwaho cyangwa banduye icyorezo cya Ebola.
Nk’uko byatangajwe na Patrick Wahome, umwe mu bateguye iyo myigaragambyo, uwo mugabo yarashwe isasu mu mutwe n’abapolisi, ahita yitaba Imana azize ibikomere bikomeye.
Abaturage bitabiriye imyigaragambyo bavuga ko bafite impungenge ku mutekano n’ubuzima bwabo mu gihe icyo kigo cyakwubakwa, bagasaba ubuyobozi bwa Kenya guhagarika uwo mushinga.
Ku ruhande rwa Polisi, umuvugizi wayo yatangaje ko nta makuru afite ku birego bivuga ko umwe mu bigaragambyaga yarashwe akicwa.
Iki kigo giteganyijwe kubakwa mu Kigo cya Gisirikare cya Laikipia, kikazaba gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi cyangwa abaketsweho Ebola bagera kuri 50 icyarimwe. Leta ya Kenya n’iya Amerika byavuze ko uwo mushinga ugamije gufasha mu gukumira ikwirakwira ry’indwara z’ibyorezo no kongera ubushobozi bwo kwita ku barwayi.
Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) hakomeje kwiyongera umubare w’abandura Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo. Kugeza ubu, abantu barenga 500 bamaze kwemezwa ko bayanduye, mu gihe 101 bamaze guhitanwa na yo.
Mu cyumweru gishize na bwo abantu babiri baguye mu myigaragambyo yabereye i Nanyuki nyuma y’uko ubutegetsi bwa Kenya na Amerika bwongeye gushimangira ko gahunda yo kubaka iki kigo izakomeza nubwo abaturage bamwe bayirwanya.
Ibi bibaye mu gihe impaka zikomeje kwiyongera muri Kenya ku ngaruka n’inyungu z’uyu mushinga, aho bamwe bawubona nk’igisubizo ku bibazo by’ubuzima rusange, mu gihe abandi bavuga ko ushobora guteza ibibazo by’umutekano n’ubuzima ku baturage batuye hafi y’aho uteganyijwe kubakwa.
What's Your Reaction?










