RDF muri Mozambique: Intsinzi igaragara, ariko igiciro cyayo gikomeje kwibazwaho
Mu gihe ingabo z’u Rwanda zimaze imyaka igera kuri ine zihanganye n’imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado muri Mozambique, zashimiwe kugarura umutekano no gusubiza ubuzima mu buryo, ariko inyuma y’iyo ntsinzi hakomeje kwibazwa igiciro cyayo ; haba ku mafaranga, ku basirikare bahasize ubuzima, ndetse n’ingaruka zishobora kubaho mu gihe u Rwanda rwafata icyemezo cyo kuhava.
Muri Nyakanga 2021, u Rwanda rwohereje ingabo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu rwego rwo guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State Mozambique uzwi kandi nka Ansar al-Sunna, wari umaze guhitana abantu ibihumbi ndetse ugateza ubuhunzi ku barenga ibihumbi 800.
Nyuma y’imyaka hafi ine, ibikorwa by’izi ngabo byagaragaje umusaruro ugaragara mu kugarura umutekano mu bice byari byarigaruriwe n’inyeshyamba. Imijyi ikomeye nka Palma na Mocímboa da Praia, yari yarafashwe n’abo barwanyi igihe kirenga umwaka, yongeye gusubizwa mu maboko ya Leta ku bufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique.
Ibikorwa bya gisirikare byihuse byafashije gusenya ibirindiro by’inyeshyamba no kuzisubiza inyuma mu mashyamba, aho ubushobozi bwazo bwo gutegura ibitero byagutse bwagabanutse cyane. Uretse ibyo, inzira zikomeye z’ikorwa ry’ubucuruzi n’ingendo nka N380 zongeye gufungurwa, bituma ubuzima bw’abaturage busubira mu buryo.
INDI NKURU WASOMA :FIFA yahakanye iby'uko Ubutaliyani bwasimbura Iran mu Gikombe cy’Isi
Ibi byagize uruhare mu kugarura icyizere mu baturage, aho bamwe mu bari barahunze batangiye gusubira iwabo, amashuri akongera gufungura, ubucuruzi bukongera gusubukurwa, ndetse n’imishinga minini y’ubukungu, cyane cyane ijyanye na gaz, igatangira kongera kubyazwa umusaruro.
Abaturage bo muri ibyo bice bakunze kugaragaza ko bishimira imyitwarire y’ingabo z’u Rwanda, bavuga ko zirangwa n’ubunyamwuga, ikinyabupfura no kurinda abasivili.
Icyakora, nubwo hari izo ntsinzi zigaragara, igiciro cy’iki gikorwa kiragenda kigaragara. Uretse umutwaro w’amafaranga uremereye igihugu mu bijyanye no gutwara ingabo, ibikoresho n’ibindi bikorwa bya gisirikare, hari n’amaraso y’abasirikare b'intwari yatanzwe muri uru rugamba, nubwo imibare nyayo itigeze itangazwa ku mugaragaro.
Hari kandi impungenge ku buryo iki gikorwa cyakomeza mu gihe kirekire, kuko u Rwanda rwagiye rugaragaza ko rushobora gukurayo ingabo zarwo mu gihe inkunga irambye itaboneka. Nibiramuka bibaye, bishobora kugira ingaruka ku mutekano wari umaze kugerwaho, ndetse bigahungabanya imishinga minini y’ubukungu irimo ishoramari rya sosiyete zikomeye ku isi.
Abasesenguzi bagaragaza ko urugendo rw’u Rwanda muri Cabo Delgado ari urugero rw’uko igisirikare gifite gahunda n’imyitozo ihamye gishobora guhindura isura y’intambara mu gihe gito. Gusa banibaza ku giciro cy’iyi ntsinzi, cyane cyane mu gihe haba habaye icyemezo cyo kuhava.
What's Your Reaction?










