FIFA yahakanye iby'uko Ubutaliyani bwasimbura Iran mu Gikombe cy’Isi
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ryatangaje ko ridafite gahunda yo gusimbuzanya Iran n’u Butaliyani mu Gikombe cy’Isi giteganyijwe muri iyi mpeshyi, nubwo hari abari babyifuje.
Ibi bije nyuma y’uko intumwa idasanzwe ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Paolo Zampolli, isabye ko u Butaliyani bwahabwa umwanya wa Iran.
Yavuze ko yagejeje iki gitekerezo kuri Donald Trump ndetse na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, agaragaza ko byaba ari ibyiza kubona Aba -Azzurri” muri iri rushanwa.
Nubwo nta gisubizo cyeruye FIFA yatanze kuri icyo gitekerezo, yibukije amagambo ya Infantino aherutse kuvuga ko Iran izitabira irushanwa nta kabuza.
Yagize ati: “Ikipe ya Iran izaza rwose. Yujuje ibisabwa kandi ifite ubushobozi bwo guhatana.”
INDI NKURU WASOMA :UKO WATUNGANYA INZU CYANGWA ICYUMBA GITO KIKAGARAGARA NK'AHO ARI KININI
Hari impungenge zari zimaze iminsi zivugwa ku kwitabira kwa Iran, bitewe n’intambara iri hagati yayo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel. Icyakora, abayobozi b’iyo gihugu batangaje ko biteguye neza kujya mu irushanwa.
Iran iteganyijwe gukina imikino yayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho izahura na New Zealand na Belgium i Los Angeles, mbere yo guhura na Egypt i Seattle. Iri rushanwa rizatangira ku wa 11 Kamena rikabera muri Amerika, Canada na Mexico.
Ku rundi ruhande, u Butaliyani bwifuzwaga gusimbura Iran bwo ntibwanabashije kubona itike yo kwitabira iri rushanwa, nyuma yo gutsindwa mu mikino ya kamarampaka.
Amategeko ya FIFA ateganya ko ari yo ifite ububasha busesuye bwo gufata icyemezo mu gihe ikipe ivuyemo cyangwa ikuwemo. Icyakora, ubuyobozi bwayo bushimangira ko siporo igomba gutandukanywa na politiki, ari na yo mpamvu Iran igomba guhabwa amahirwe yo guhagararira igihugu cyayo.
What's Your Reaction?










