UKO WATUNGANYA INZU CYANGWA ICYUMBA GITO KIKAGARAGARA NK'AHO ARI KININI
Niba uba ahantu hato ntugire impungenge kuko nawe wahakora hakagaragara neza kandi ukabikamo ibintu byose nta kajagari, ukoresheje ubu buryo ngiye kukubwira
NI GUTE WABIKA IBINTU MU NZU NTO CYANGWA MU CYUMBA GITO ARIKO KIKAGARAGARA NK'AHO ARI KININI
Kubika ibintu neza mu nzu nto cyangwa mu cyumba gito bisaba ubuhanga bwo gukoresha neza umwanya ufite no gutuma haboneka isura igaragara nk’aho ari hanini. Dore inama zagufasha:
1. Hitamo ibikoresho byinshi bikora ibintu birenze kimwe
Intebe ishobora kubikwamo ibintu, cyangwa igitanda gifite ahabikwa imyenda munsi yacyo bituma ugabanya ibintu biteretse hasi byinshi bityo hakaboneka umwanya.
Mu nzu nto, buri kintu kigomba kugira umumaro urenze umwe.
Uko bikorwa:
Hitamo igitanda gifite utubati munsi two kubikamo imyenda, inkweto cyangwa ibyo kwiyorosa
Koresha intebe cyangwa ameza ashobora kubikwamo ibintu imbere
Ameza ashobora kuzamurwa cyangwa kuzingwa, hari n’intebe ziramburwa zikaba igitanda zahinwa zikaba intebe zo kwicaramo zisanzwe.
Urugero: Umuntu ashobora kuba afite icyumba gito ariko agashyiramo igitanda gifite aho kubika, bityo ntakenere akabati kanini gatwara umwanya.
2. Koresha inkuta neza
Shyiraho utubaho two ku nkuta ubikaho ibintu aho gushyira ibintu hasi. Ibi bituma ubona umwanya wo kugendamo kandi bigatuma icyumba kigaragara nk’ikirambuye hejuru.
Abantu benshi bibagirwa ko inkuta zifite umwanya munini ushobora gukoreshwa.
Uko bikorwa:
Shyiraho imbaho zo ku nkuta zo kubikaho ibitabo, ibikoresho byo mu gikoni cyangwa imitako
Kumanika ibintu nk’imyenda, imifuka, cyangwa ibikoresho byo mu rugo aho kubibika hasi
Gushyiraho utwuma cyangwa uduti dushyirwa ku rukuta (cyangwa ku muryango) tugakoreshwa bamanikaho ibintu.
Urugero: Mu gikoni gito, amasafuriya ashobora kumanikwa ku rukuta aho gufata umwanya mu kabati.
3. Koresha indorerwamo (mirrors)
Indorerwamo zituma haboneka urumuri rwinshi kandi zigatanga illusion y’uko icyumba ari kinini kurushaho.
Uko bikorwa:
Shyira indorerwamo ahari urumuri (nko hafi y’idirishya)
Hitamo indorerwamo nini aho kuba nto cyane
Impamvu: Indorerwamo isubiza urumuri, bigatuma icyumba kigaragara nk’aho ari kinini kandi gisa neza.
4. Hitamo amabara yoroheje
Amabara asa n’umweru, beige, cyangwa light grey atuma icyumba kigaragara nk’ikirimo umucyo kandi kinini kurusha uko kiri.
Uko bikorwa:
Koresha amabara asa n’umweru, beige, light blue cyangwa grey
Irinde amabara yijimye cyane mu cyumba gito
Urugero:
Icyumba gisize irangi ry’umweru gkigaragara nk’aho ari kinini kurusha igisize irangi ryijimye.
5. Irinde ibintu byinshi birundanye
Gerageza kugumana ibintu by’ingenzi gusa. Iyo ibintu ari bike, icyumba gihita kigaragara neza kandi kikaba kinini.
Akajagari ni wo mwanzi mukuru w’inzu nto.
Uko bikorwa:
Bika gusa ibyo ukoresha
Jya utegura ibintu buri gihe bibe biri ku murongo bitajagaraye
Tandukanya ibyo ukoresha n’ibyo udakoresha
Urugero: Umuntu ufite imyenda myinshi atambara ashobora kuyitanga cyangwa kuyibika ahandi, agasigarana iyo akeneye gusa kugirango yirinde ibintu byinshi bidafite umumaro.
6. Koresha umucyo uhagije
Amadirishya manini cyangwa amatara meza bituma icyumba kigaragara nk’icyagutse.
Urumuri rutuma ahantu hasa hanini kandi hatuje.
Uko bikorwa:
Fungura amadirishya kugira ngo hinjire urumuri rusanzwe kandi ruhagije
Koresha amatara yaka neza mu mpande zitandukanye z’icyumba
7. Hitamo ibikoresho bito bihuye n’ingano y’icyumba
Ibikoresho binini cyane bishobora gutuma icyumba kigaragara nk’icyuzuye.
Uko bikorwa:
Gerageza gukoresha intebe zifite umubyimba muto ariko zicaraho abantu benshi kandi amabara yazo ajyane n’amabara assize mu nzu, nibiba byijimye inzu izagaragara nk’ifunganye , nibiba bikeye yazagaragara nk’ahisanzuye
Aho gushyiraho ameza yo kuriraho wakubaka igikoni gifunguye kigahuzwa n’icyumba cyo kuriramo (salle a manger) ku bafite inzu zigezweho.
Urugero: Television yimanike ku rukuta kuko akabati kayo gatwara umwanya.
Mu gusoza, inzu nto si ikibazo ahubwo kibazo ni uburyo tuyitegura. Iyo ukoresheje neza umwanya, ugahitamo ibikoresho bikwiye kandi ukirinda akajagari, inzu yawe ishobora kugaragara neza, ikaba nziza kandi itiyongereye.
==========
What's Your Reaction?










