Ibintu 5 wakora ukagabanya ibiro mu gihe gito ugaca ukubiri n'indwara ziterwa n'umubyibuho ukabije

Kugira umubyibuho ukabije ni kimwe mu bibazo biri kugenda bifata intera ndende muri iyi minsi ndetse n'iyo uganirirye na bamwe mu bagaragara ko bafite icyo kibazo bakubwira ko babangamiwe cyane no kuba bafite ibiro byinshi kuko usanga bamwe baragiye babikuramo ubundi burwayi nk'umuvuduko w'amaraso diabetes n'izindi.

Feb 1, 2024 - 14:59
Feb 2, 2024 - 15:49
 0
Ibintu 5 wakora ukagabanya ibiro mu gihe gito ugaca ukubiri n'indwara ziterwa n'umubyibuho ukabije

Abahanga mu bumenyi bw'ikiremwa muntu bavuga ko umuntu agira umubyibuho ukabije igihe afite ibiro bidahura n'indeshyo ye gusa bakemeza ko mu gihe wiyitayeho bishoboka cyane ko wagabanya ibiryo bityo ukaba wirinze ingaruka zituruka ku mubyibuho ukabije.

Ibi ni ibintu 5 wakora ukaba wabasha kugabanya ibiryo mu gihe gito:

1.Kora siporo n'indi myitozo ngororamubiri inshuro eshatu mu cyumweru byibuze iminota 40.

2. Gabanya kurya ibiribwa bikungahaye ku isukari byaba bigushobokeye ukabicikaho burundu.

3. Kunywa amazi menshi ndetse ukibuka kuyanywa byibura mbere y'iminota 30 mbere yo gufata amafunguro.

4. Kurya witonze nta gihunga ndetse nta bindi bintu byinshi urimo gutekereza.

5. Kuryama ugasinzira byibuze amasaha umunani ibi bigufasha kugabanya stress mu mutwe.

Izi nama zose nuzikurikiza bizagufasha gutakaza ibiro mu gihe gito ube wigabanyirije ibyago byo kwandura indwara zituruka ku mubyibuho ukabije ndetse uve no mu bwigunge.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow