AKAMARO KO KWIVUGISHA

N’ubwo bamwe babifata nk’ikimenyetso cyo guta umutwe, burya kwivugisha ni ibintu bisanzwe kandi bigirira akamaro ubwonko bwacu bikanafasha mu kongera ubwenge no kugenzura amarangamutima.

Feb 13, 2024 - 10:10
 3
AKAMARO KO KWIVUGISHA

Kwivugisha bitangira umwana muto atangiye kuvuga aho usanga yivugisha utuntu twinshi ari wenyine kugeza agize imyaka 5 aho atangira kujya yivugisha mu mutima nta jwi risohoka, gusa bitewe n’ibihe umuntu arimo ni kenshi uzasanga umuntu yivugisha, akibaza akisubiza cyangwa se agakomeza gusubiramo ibintu bimwe.

Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bakaba bemeza ko ibi bifitiye umubiri wacu akamaro gakurikira:

1.      KWIVUGISHA BYONGERA UBWENGE NO GUFATA MU MUTWE

Muribuka ko iyo umwarimu ari kwigisha abana bato abasaba gusubiramo mu ijwi riranguruye maze uko basubiramo kenshi bakagenda bafata mu mutwe bya bintu bavuga, ni nako kenshi tubigenza iyo dufata mu mutwe indirimbo, aho usanga uko tuyiririmba kenshi ariko igenda yinjira mu bwonko bwacu.

Uku ni nako bigenda ku bantu bivugisha, uko umuntu yivugisha kenshi ni ko ubwonko bubika ya makuru ahora asubiramo nk’uko byemezwa n’umuhanga mu mitekerereze ya muntu Johanna Rozenblum wemeza ko kwivugisha ari uburyo bwiza bwo gukangura ubwonko bukongera gutekereza neza ndetse bugafata mu mutwe kurusha mbere.

2.      KWIVUGISHA BIFASHA KUGENZURA AMARANGAMUTIMA NO GUCUBYA UBURAKARI

Iyo ufite uburakari ntubashe kubugenzura urahubuka ukaba wakora amabara, ibi ni nabyo biba iyo wishimye cyangwa se ugize andi marangamutima runaka, kwivugisha rero bifasha mu kugenzura aya marangamutima.

Mu gihe wumva ufite ibintu byinshi mu mutwe ujye ugerageza kwivugisha bizagufasha gushungura neza ibyo bitekerezo maze ubashe gufata umwanzuro muzima utayobowe gusa n’amarangamutima yawe. Kwiganiriza wowe ubwawe bizatuma uruhuka nk’uwaganirije undi muntu, bitume utekereza neza ku gikwiye gukorwa udahubutse.

 

3.      KWIVUGISHA BIRINDA IRUNGU

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu mitekerereze ya muntu bwagaragaje ko abantu bivugisha kenshi iyo bari bonyine aho kwivugisha bibafasha kwibagirwa ko bari bonyine, ibi bikunze kuba ku bantu bari kureba film bonyine, abareba umukino w’ikipe bafana bari bonyine aho usanga ayivugaho ukagirango ari kumwe n’undi muntu.

Hariho n’abakunda kwibwira ibyo bari bukore, kwibwira amagambo meza,gutekereza uko ibintu biri buze kugenda bakabitekereza banabyivugisha, abandi uzasanga baba bashaka kumva uko bavuga, uko baririmba se n’ibindi…

Ibi byose birinda kwigunga no kugira irungu bigafasha umuntu guhora yishimye kabone n’ubwo yaba ari wenyine.

4.      KWIVUGISHA BYONGERA KWIGIRIRA ICYIZERE

Bijya bibaho ko wibeshya ugakora ikintu nabi cyangwa ukibagirwa ikintu runaka wakwibuka ko wabyishe cyangwa se wibagiwe ikintu cy’ingenzi ukiseka univuga mu izina uti ariko…kanaka warasaze koko…

Ibi rero ni byo abahanga bashingiraho bavuga ko ku isi nta muntu ushobora kubwiza ukuri nk’uko wakwibwira wowe ubwawe, ni wowe muntu wiyizi neza ari nayo mpamvu iyo wiyaturiyeho amagambo meza ukayavuga mu ijwi riranguruye akenshi ibyo wibwira biba impamo kuko uba ubyibwiye udashidikanya kandi ubyiyumvamo.

Aha ni ho hava imbaraga n’icyizere cyo gukora ibihambaye, ni yo mpamvu igihe wivugisha uba ugomba no kwibuka kwibwira ko ushoboye, ko udasanzwe, ko wabigeraho, n’andi magambo meza agutera umuhate.

 

5.      KWIVUGISHA BIFASHA MU KUGIRA UBUZIMA BWIZA

Nk’uko gusohora umwuka wongera uwinjiza bifasha gutuza, ni nako kwivugisha bifasha mu kuruhura ubwonko, ibyo bintu bikubangamiye ukabivuga, ukitonganya, ukarira ukaruhuka.

Umwarimu muri kaminuza ya Michigan Ethan Kross yemeza ko abantu bivugisha bagatangira interuro bivuga mu mazina yabo, bari mu bantu babayeho ubuzima butekanye kandi bw’ibyishimo kurusha abatabikora.

Avuga ko kuba kwivugisha byongera imikorere myiza y’ubwonko, bigatuma dutekereza neza mbere yo gukora ikintu, ngo bifasha mu kugabanya stress bikanatuma twigirira icyizere bityo tukagira ubuzima bwiza.

 

ICYITONDERWA: N’ubwo kwivugisha ari byiza, iyo ukunda kwivugisha ibintu bibi, ukiyaturiraho amagambo mabi, ukivuga nabi biba ari ikimenyetso cy’indwara z’agahinda gakabije. Iyo kandi wivugisha ibintu biterekeranye, ugatangira gucanganyukirwa no kubona ibidahari, uba ufite indwara yo kuva ku murongo k’ubwonko bita Schizophrenia yibasira abakoresha ibiyobwabwenge, abafite agahinda gakabije, abafite ibikomere by’umutima, ababuze ababo, abari mu bihe byo kwiheba gutewe no kubura akazi, ubukene, uburwayi…

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Grace Kageme A professional journalist with a bachelor's degree in journalism from Institut Catholique de Kabgayi ICK. Owner of KAGEME TV YouTube channel. Sub program manager at Isango stars LTD. Radio presenter and Tv news anchor.